RFL
Kigali

Ikiganiro na Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona: Yavuze inkomoko y'inganzo ye, indirimbo 'Ubigenza ute' n'ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:10/01/2020 14:11
2


Umuhanzi Niyo Bosco yavuze ko Isi iramutse ibyemeye ubutumwa bukubiye mu byo aririmba abantu bakabuha agaciro ntibube amasigara kicaro, habaho guhuza kw’abantu ntibapfe ubusa ngo bicane, ahubwo bakamenya ko icyo bapfana kiruta icyo bapfa.



Niyo Bosco w’imyaka 19 ni umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona wamenyekanye biturutse ku munyamakuru Irene Murindahabi wavumbuye impano ye. Yiga mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona rya HVP Gatagara riherereye mu karere ka Rwamagana.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com nyuma yo gushyira indirimbo ye nshya hanze ‘Ubigenza ute?’, Niyo Bosco yavuze ko ubutumwa atanga binyuze mu mpano ye yo kuririmba buzagirira isi akamaro abantu nibabuha agaciro.

Yagize ati”Ibyo ndirimba Isi yemeye ko hari icyo biyimarira byatuma habaho guhuza kw’abantu benshi tukareka gupfa ibintu bidafite agaciro, bituma abantu bicana, barogana, bakagirana amakimbirane”.

Yakomeje yunga mu rya Mani Martin waririmbye avuga ko icyo abantu bapfana kiruta icyo bapfa, nawe avuga ko ubutumwa nk'ubu ariyo nzira impano ye imwerekezamo.

Kugira ngo impano ye igire akamaro ku isi ngo byashoboka igihe abantu bahaye agaciro ubutumwa bukubiye mu bihangano bye ntibube amasigara kicaro.

Indirimbo ye nshya “Ubigenza ute?” irimo ubutumwa bukomeye twifuje kumenya niba ari we wayanditse. Yavuze ko ariwe wayiyandikiye anahishura ikimufasha kugira imyandikire myiza.

Ati”Ubundi umuntu arumva akabona kuvuga, nkunda kumva ibintu by’amateka, ubuvanganzo, nkumva ibintu byinshi bigiye birimo inyurabwenge ibyo bintu ndabihuza bikampa ibitekerezo”.

Yakomeje asaba abanyarwanda kumva umuziki nk’ibintu bitarangira, ahubwo mukuwumva ukagira icyo ubasigira ukabahindura kuko ubu buzima tubayeho burangira.

Niyo Bosco wagize ubumuga bwo kutabona afite imyaka 3, yavuze ko agize amahirwe yo kongera kubona, ikintu cya mbere yakwifuza kureba ari ababyeyi be atarabonesha amaso na rimwe. Ati”Ngize ayo mahirwe nabona ababyeyi”

Yakomeje avuga ko abashimira cyane kuko kuba agize aho agera ari uko babyemeye, bitandukanye n’abandi bajya baba intambamyi igihe abana bifuza kugaragaza impano bifitemo.

Yabijeje ko bafatanyije bazakora byinshi kandi byiza, asaba abanyarwanda muri rusange guteza imbere umuziki no gushyigikira impano z’abanyarwanda ahereye ku bafite aho bahuriye n’imyidagaduro.

REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE CYUJE UBWENGE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Erneste biizimana4 years ago
    afite impano tumushyigikure azahindura beshi kuba zaha agaciro into aririmba
  • Benjame2 years ago
    Nakomereze aho ariko aje akunda gusenga kandi yunve yikunze wese kuko byose nibyimana yewe ndanamusuhuje





Inyarwanda BACKGROUND