RFL
Kigali

Ikiganiro na Tina: Uko yanzuye kwambara ‘Bikini’, ikanzu ihenze atunze n’iby’umugabo w’umuzungu-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/08/2019 16:47
0


Uwase Clementine uzwi nka Tina asangiye agahigo na bamwe mu bakobwa baserukiye u Rwanda muri Miss Supranational muri Poland bakemera kwambara ‘Bikini’, baravuzwe biratinda! Hejuru y’ibyo we mu gihe yiteguraga guhatanira ikamba byavuzwe ko abana mu nzu imwe n’umugabo w’umuzungu umurusha imyaka.



Uwase w’imyaka 23 ni umukobwa w’urubavu ruto ufite inkomoko i Huye mu Ntara y’Amajyepfo, we n’umuryango we batuye i Shyorongi. Yahatanye mu marushanwa y’ubwiza akomeye, anamurika imideli imbere y’abakomeye n’aboroheje. Byamusigiye ifaranga n’ubumenyi bwisumbuyeho.

Mu 2018 yasimbuye Munyaneza Djazira wiyambitse ubusa ahagararira u Rwanda muri Miss Supranational yabereye mu Poland mu Ukuboza, n’ubwo nta kamba yegukanye. Ni umunyeshuri muri Kaminuza yo muri Poland. Ari mu Rwanda mu Kanama Nkemurampaka k’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019. 

Yatangarije INYARWANDA, ko yatangiye kumurika imideli akiri ku ntebe y’ishuri mu mashuri yisumbuye yitabira amarushanwa atandukanye kugeza n’ubu. Yitabiriye Rwanda Super Model 2015, Red Carpet Fashion Awards [yegukanye igihembo cya Best Popular Female Model], Top Model Africa [Yabonetse mu 10 ba mbere], Miss World Next Top Model, Kigali Fashion week n’andi.

Yakuze yumva azamurika imideli kandi n'urugendo umuryango we umushyigikiyemo. Ati “Cyane! Numvaga mbikunda. Ntabwo ‘famille’ yanjye yigeze ica intege. Mama, Papa…umuryango wanjye wose bakomeje kunshyigikira rero bintera ‘courage’ kuko ntabwo ari ko abantu bose babona ababashyigikira."

Yavuze ko muri Miss Supranational 2018 yashize ubwoba yambara ‘Bikini’ yiyongera ku rutonde rw’abandi banyarwandakazi bayambaye bashinjwa kwica umuco. Akimara kuyambara ntiyakurikiranye ibyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi ariko ngo yitabiriye irushanwa abizi neza ko agomba kuyambara.

Yagize ati “Hari bimwe na bimwe nagiye mbona ariko kubera ko twambaye ‘Bikini’ hagati mu irushanwa. Ariko kubera ukuntu nari nagiye bintunguye ntabwo nabonye umwanya wo kugira ngo nyuma ya ‘Bikini’ nite kubirimo biravugwa ahubwo nakomeje kwita cyane ku kunoza ibyo nakoraga kugira ngo ntsinde amarushanwa.”

Asanga kuba umukobwa yakwambara ‘Bikini’ atari ukwica umuco kuko ngo ‘Bikini’ igira aho kuyambarira n’uburyo bwo kuyambara hashingiwe kucyo umuntu uyambaye aba yifuza kugeraho.

Ati “Nk’urugero ariya ni amarushanwa yo ku rwego rw’isi. Ni amarushanwa asaba ko umuntu yambara ‘Bikini’. Kandi turi kurwana urugamba nkatwe abanyamideli kumenyekanisha igihugu cyacu ariko ibyo byose ntabwo uzabikora utateye intambwe ubashe kwinjira ugaragaze ko hari abo uhagarariye.”

Yungamo ati “Rero iyo ugiye hariya uba ubizi ko umuntu azambara ‘Bikini’. Kandi mu muco wacu twambaraga ‘Inkanda’. Hari byinshi twagaragazaga biruta ibyo umuntu agaragaza yambaye ‘Bikini’.”

Uwase Tina amaze iminsi i Kigali aho yashyizwe mu Kanama Nkemurampaka k'irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019

Uyu mukobwa yitabiriye Miss Supranational 2018 acyererwe bitewe n’uko yari yapfushije Nyirakuru. Avuga ko Nyirakuru yamushyigikiye igihe kinini mu rugendo rwe rwo kumurika imideli ndetse yahoraga amwifuriza kugera kuri byinshi byiza mu rugendo rwe.

Tina avuga ko yakomeje umutima yiyumvisha ko agomba kwitara neza mu irushanwa abikoreye Nyirakuru. Bimwe mu byatumye ategukana ikamba ngo harimo no kuba atariteguye mbere ndetse naho yageze abicyesha ubumenyi yavomye mu marushanwa y’ubwiza yabanje.

Yahishuye ko ikanzu y’ibara ry’ubururu yambaye ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya Miss Supranational ari wo mwenda atunze wamuhenze kugeza ubu kuko yayitanzeho Amadorali 450 [Agera ku bihumbi Magana ane makumyari na birindwi by’Amanyarwanda]. Ni ikanzu yakorewe muri Koreya ayitumiza yifashishije internet.

Avuga mu rugendo rwe rwo kumurika imideli no kwitabira amarushanwa y’ubwiza yagiye ahura na byinshi by’urucantege ariko ngo ntazibagirwa umunsi umwe ari ku ishuri n’umukobwa wo muri Ukraine bitegura kujya guhatanira ikamba akakirizwa inkuru uvuga ko abana mu nzu imwe n’umugabo w’umuzungu.

Ati “…Ndibuka umwaka ushize nta na kimwe kigeze kimbuza gukomeza nkitekerezaho. Ni munsi mike ubwo nari mpfushije Nyirakuru…nabibonye ku Kinyamakuru umunyamakuru arimo aravuga ngo wa mukobwa wagiye guhagararira u Rwanda yajyanwe n’umugabo ari kubana n’umugabo…nabwo ari byo.”

Avuga ko yashyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo agere kure ariko ngo abantu bumvise y’uko ibyo atabigeraho adafite imbaraga z’umugabo.

Ntazi neza aho iyo nkuru yavuye kandi ngo ntakunze kubaza umunyamakuru iyo yamwanditseho nabi ariko ngo kuri iyo nshuro yateye iya mbere abaza uwamwanditseho.

Clementine avuga ko byabaye inkuru z’urucantege kuri we kuko hari hashize iminsi mike apfushije Nyirakuru yitegura guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational yabereye muri Poland.

Uwase Tina avuga ko ikanzu y'ibara ry'ubururu yambaye muri Miss Supranational 2018 ariwo mwenda afite wamuhenze


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS TINA UWASE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND