RFL
Kigali

Ikiganiro: Umunya-Tanzania Lady Jaydee yavuze ku ndirimbo “I don’t care” yashyize ahagaragara

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/04/2019 16:31
0


Judith Wambura Mbibo [Lady Jaydee] uri mu banyamuziki bafite ijwi ryiza, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “I don’t care”. Yumvikanishijemo ko ntawe ukwiye kwita ku buzima bwe kurusha uko abikora ndetse ko afite uburenganzira bwo gufata amahitamo yose yifuza mu buzima bwe.



"I don’t care" ni yo ndirimbo ya mbere ashyize hanze kuva umwaka w’2019 watangira. Yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise “Boyfriend wa Dar es Salaam” yakunzwe bikomeye muri Tanzania n’ahandi, yasohotse kuya 18 Ugushyingo 2018.

Kuya 15 Mata 2019, yasohoye indirimbo nshya yise “I don’t care” yumvikanamo ibucurangisho by’umuziki w’umwimerere ikirangira mu ngoma z’amatwi. Yaririmbye mu rurumi rw’Icyongereza ndetse n’Igiswahili.

Ni indirimbo ibyinitse! Mu gihe imaze ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 48, yayishyize ku rubuga rwe rwa Youtube rukurikirwa n’abantu ibihumbi 35.

Iyi ndirimbo “I don’t care” imaze gutangwaho ibitekerezo 241. Yashyizwe ku mbuga zicuruza umuziki nka Itunes.apple.com; deezer.com, boomplaymusic.com, n’izindi nyinshi. Ni indirimbo y’urukundo yaririmbye avugamo ko n’ubwo bamuvuga agenzwa n’urukundo kandi atitaye kubimuvugwaho.

Aririmba akangurira umukunzi we gutinyuka akamwegera bakabyinana, bagatemberana n’ibindi bisigasira urukundo rw’abunze ubumwe.

Lady Jaydee yashyize ahagaragara indirimbo yise "I don't care" ifite iminota itatu n'amasegonda 02'.

Lady Jaydee yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo “I don’t care” ariwe wayiyandikiye anyuzamo ubutumwa bushimangira ko ntawe ukwiye kugenga ubuzima bwe n’amahitamo ye.

Yagize ati “Ntabwo ndi hano gusaba imbabazi ku buzima bwanjye cyangwa se kubw’amahitamo y’ubuzima bwanjye nshobora gufata. Ntabwo bagakwiye guta umwanya bamvuga kuko simbyitayeho.”

Yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo “I don’t care” yafatiwe muri Tanzania mu bice bitandukanye ndetse no mu tubyiniro dutandukanye kuko ari indirimbo ibyinitse yacurangwa mu tubari, utubyiniro n’ahandi.

Yavuze ko kandi amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Man Water muri Combination Sounds Studio ibarizwa mu Mujyi wa Dar es Salaam. Afite icyizere cy’uko izakundwa n’abanyarwanda, ati “Mfite icyizere cy’uko abanyarwanda bazakunda iyi ndirimbo ndetse bakayiririmba.”

Yanatubwiye ko ahugiye gutunganya alubumu ya munani yitegura gushyira hanze muri uyu mwaka. Avuga ko muri uyu mwaka afite henshi ho kuririmba agendeye ku bamaze kumutumira.

Lady Jaydee ni umunya-Tanzania w’umuririmbyi ubimazemo igihe kinini. Yisanzuye cyane mu njyana R&B, Zouk, Afro, Pop n’izindi . Yavutse kuya 15 Kamena 1979, avukira ahitwa Shinyanga muri Tanzania. Yavutse kuri Martha Mbibo na Lameck Isambua Mbibo. Yashakanye na Gardner Habash mu 2015, batandukana byeruye mu 2016.

Yagiye ashyira hanze indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye, yasohoye iyitwa ‘Yahaya’, ‘Faraja’, ‘Machozi’, ‘Siri yangu’, ‘Ntitafanya’ yakoranye na Kidumu, ‘I miss you’, ‘Manawe’ aherutse gukorana n’umuhanzi w’umunyarwanda Rukabuza Rickie waryubatse nka Dj Pius.

Lady Jaydee witegura gushyira hanze alubumu ya munani amaze gushyira hanze ‘Moto’, ‘Binti’, ‘Machozi’, ‘Siku Hazigandi’ n’izindi. Akorana bya hafi n’inzu itunganya umuziki Music Copyright Society yo muri Kenya.

Lady Jaydee aritegura gushyira hanze alubumu ya munani.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'I DON'T CARE' YA LADY JAYDEE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND