RFL
Kigali

Ikinamico ya Kwizera Olivier na Rayon Sports ishobora gusorezwa muri APR FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/08/2021 10:25
2


Nyuma y'uko umunyezamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ na Rayon Sports, Kwizera Olivier, atangaje ko asezeye burundu ku mupira w’amaguru benshi ntibabyemere abandi ntibabyizere, biravugwa ko ari amayeri uyu mukinnyi ari gukoresha kugira ngo aheze burundu amasezerano y’umwaka yari afitiye Rayon Sports, ubundi yerekeze muri mukeba APR FC.



Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021, ni bwo Kwizera Olivier yatangaje ku mugaragaro ko asezeye burundu ku mupira w’amaguru.

Yagize ati “Uyu mwaka w’imikino nta kipe n’imwe nzakinira kuko nta kipe mfitiye amasezerano, biri muri gahunda zanjye kuba narekeraho gukina umupira w’amaguru, sinavuga ko ari igihe runaka nsezeye kuko hari gahunda zanjye ngiye kwerekezamo ariko mbaye nsezeye umupira w’amaguru.

“Ni ibintu bimaze igihe, si ibintu bije aka kanya, ni intego zanjye nihaye ndumva igihe cyari kigeze ngo mbishyire mu bikorwa”.

Kwizera avuga ko kandi ntacyo yicuza mu mupira w’amaguru kuko buri kintu cyose kibaho kubera impamvu, yavuze kandi ko umwanzuro yafashe nta muntu n’umwe yaba uwo mu muryango we cyangwa se ahandi hose yaba yaragishije inama.

Ibi byabaye nyuma y’iminsi micye yari ishize avuye muri gereza aho yari akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse akaza no gukatirwa igifungo cy’umwaka gisubitse.

Nyuma y’aya magambo uyu mukinnyi yitangarije yashyize benshi mu gihirahiro cyo kumenya niba koko akomeje ku byo yatangaje, ibi kandi byashyize Rayon Sports yari agifitiye umwaka umwe w’amasezerano mu ihurizo ryo kumenya uko ikibazo cye kiza gusozwa hagashakwa umusimbura we.

Nyuma y’ibyo kwizera yatangaje kandi biravugwa ko hari n’amakipe yo hanze y’u Rwanda, arimo GorMahia na Yanga Africans yifuje uyu mukinnyi ariko akababwira ko atazagaruka mu mupira w’amaguru.

Mu gihe hari kuvugwa byinshi bitandukanye byerekeye uyu munyezamu wakiniye amakipe akomeye arimo na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo, biravugwa ko ibyo yakoze avuga ko asezeye umupira w’amaguru ari ukuyobya amarari y’inzira zimwerekeza muri APR FC.

Kwizera Olivier afitiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe, bivuze ko nta yindi kipe yemerewe kujyamo itumvikanye na Rayon Sports.

Amakuru avuga ko gutangaza ko asezeye burundu ku mupira w’amaguru ari ukugira ngo ibye na Rayon Sports bibanze bijye ku ruhande, imwibagirwe ndetse amasezerano ye ate agaciro, ubundi yerekeze muri APR FC yigurishije ndetse nta rutangira afite kuko azaba ari umukinnyi wigenga.

Biravugwa ko uyu munyezamu hari bamwe mu bayobozi ba APR FC bamaze kuganira ndetse hari n’ibyo bumvikanye, uyu mwaka w’imikino ashobora kugaragara mu mwambaro w’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Kuba APR FC magingo aya igendera ku munyezamu Ishimwe Jean Pierre w’imyaka 18 na Ahishakiye Héritier nyuma y’igenda rya Rwabugiri Umar wari usanzwe ari umunyezamu wa mbere, kandi ifite intego yo kugera kure mu marushanwa izitabira, birayisaba gushaka abakinnyi bafite ubunararibonye.

Ntacyo Rayon Sports iratangaza ku cyemezo cya Kwizera ndetse n'ibiri kumuvugwaho, dore ko abayobozi bayo bagomba kubanza kwicarana na we bakagira ibyo bashyira ku murongo mbere yo kugira undi mwanzuro ufatwa. Kwizera nawe ntaragira icyo abitangazaho.

Kwizera watangiye guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu mu 2015, yazamukiye muri Isonga FC, anyura mu makipe atandukanye arimo Proline na Vision FC, aza kwerekeza muri APR FC mu 2013 kugeza 2016.

Nyuma yo kuva muri APR FC, Kwizera yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro za 2019, agaruka mu Rwanda muri Gasogi United, ayisohokamo yerekeza muri Rayon Sports.

Uyu munyezamu wari mu bafatiye runini ikipe y’igihugu Amavubi, yatangaje ko asezeye ku mupira w’amaguru ku myaka 27 y’amavuko gusa, akaba yaragiye arangwa n’imyitwarire idahwitse yatumye atandukana n’amakipe yakiniye arimo APR FC na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.

Kwizera yari amaze igihe gito yongeye kugirirwa icyizere cyo kuba umunyezamu nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi, gusa icyizere yagiriwe kikaba cyongeye kuyoyoka nyuma yo kwitwara nabi muri Rayon Sports, bigatuma adahamagarwa mu ikipe y’igihugui yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Central Africa, none hakaba hongeye kwikubitamo ikibazo cy’imyitwarire.

Kwizera ni umwe mu bakinnyi 30 bari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi yitabiriye irushanwa nyafurika rya CHAN 2020, u Rwanda rwagarukiye muri ¼ rutsinzwe na Guinea.

Ahazaza ha Kwizera Olivier mu mupira w'amaguru hateye urujijo

Kwizera ashobora gusubira muri APR FC aherukamo mu myaka 5 ishize





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cyubahiro 2 years ago
    Mumakipe yakinyemo kki mwibagirwa volcano yihuye kd yarayikiniye mbere ya Gasojyi ?
  • rukujayd@gmail.com2 years ago
    APR FC Niyo yonyine yabasha kumwitaho no kumuvuza agasubira kumurongo mwiza kndi agakomeza gutanga umusaruro mu mavubi





Inyarwanda BACKGROUND