RFL
Kigali

Ikinya Mashami yateye abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda cyashizemo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/10/2021 17:19
0


Nyuma y’imyaka itatu Mashami Vincent amaze atoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’, itarigeze itanga umusaruro, icyizere yari afitiwe n’abanyarwanda bakunda ndetse bagakurikirana siporo cyose cyarayoyotse ndetse akaba asabirwa kwirukanwa, akazi kagahabwa umutoza ushoboye kugeza ku ntsinzi Amavubi.



Amavubi yamaze gusezererwa mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 nyuma yo gutsindwa imikino ibiri na Uganda Cranes, byatumye igumana inota rimwe gusa yakuye kuri Kenya mu mikino ine imaze gukinwa mu itsinda E, hakaba hasigaye imikino ibiri gusa.

Kubera umusaruro mubi umaze igihe mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ itozwa na Mashami Vincent, abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda barasaba ko habaho impinduka, Mashami agasezererwa hagashakwa umutoza utari umunyarwanda kandi ufite ibigwi ku buryo yafasha u Rwanda kugaruka mu ruhando rw’amakipe akomeye mu Karere, ndetse rukaba ikipe ikomeye muri Afurika.

Umusaruro wa Mashami mu myaka itatu amaze atoza Amavubi ntabwo umwemerera kuguma muri iyi kipe, dore ko nta kigaragara yigeze ayigezaho nk’uko byari mu masezerano yasinye ubwo yahabwaga iyo mirimo.

Mashami bwa mbere yahawe inshingano zo gutoza Amavubi tariki ya 18 Kanama 2018, guhera icyo gihe kugeza magingo aya niwe ugifite izo nshingano, gusa ibikorwa byo ntabyo kuko ntakigaragara yakwibukirwaho muri iyo myaka itatu yose ishize.

Uretse kugeza Amavubi muri ¼ mu irushanwa rya CHAN 2021, nta kindi gikorwa Mashami Vincent yigeze akorera Amavubi mu myaka itatu yose amaze ayitoza nk’umutoza mukuru.

Uyu musaruro mubi watumye benshi bakunda kunenga imitoreze ye, ndetse bemeza ko atari ku rwego rwo gutoza ikipe y’igihugu nkuru ngo ayigeze ku ntsinzi iba ikenewe n’abanyarwanda.

Nyuma yo gutsindirwa na Uganda i Kigali mu cyumweru gishize, Mashami yavuze ko adatewe ubwoba no kubura akazi mu ikipe y’igihugu, anemeza ko nta gahunda yo gusezera afite kuko yumva ibyo yagombaga gutanga byose ntacyo yasize inyuma, kuko nta n’umukinnyi wagombaga guhamagarwa utarigeze ahamagarwa.

N’ubwo abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bashaka ko Mashami yirukanwa hagashakwa undi mutoza umurusha uibushozi, ntacyo Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda baratangaza, ku cyemezo bazafatira uyu mutoza ugifite amasezerano yo gutoza ikipe y’Igihugu.

Hari abandi bakunzi ba ruhago mu Rwanda bemeza ko n’ubwo Mashami nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu agomba kubazwa umusaruro wayo, intandaro ya byose ari imitegurire iri hasi y’umupira w’amaguru n’ikipe y’igihugu muri rusange, ndetse basanga hatagize igikorwa ngo hategurwe mu buryo buboneye abakinnyi b’ejo hazaza, n’ubundi ikibazo kizakomeza kwigaragaza ndetse n’umusaruro kuzawubona bizagorana cyane.

Amavubi yatsindiwe na Uganda i Kampala n’i Kigali, bituma akomeza kuba ayanyuma mu itsinda E ndetse yanabuze amahirwe yo kuzajya mu kindi cyiciro kizavamo amakipe azajya mu gikombe cy’Isi muri Qatar, n’ubwo hagisigaye imikino ibiri yo mu itsinda.

Nta kigaragara Mashami Vincent yagejeje ku Mavubi mu myaka itatu amaze ayitoza

Uganda yatsindiye u Rwanda mu rugo no hanze bibabaza abanyarwanda batari bacye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND