RFL
Kigali

Imana niyo izarinda ubwoko bwayo! Ibizaba ku ikipe izazana indimi ebyiri muri Shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/07/2023 8:21
0


Buri gucya havaho umwe ngo dutangire shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu bagabo hano mu Rwanda, shampiyona izasiga bamwe banze umupira w'amaguru, abandi bari kwishimira umusaruro bakuye mu byuya babize.



N:B Nta mafoto yo mu nkuru hagati turibukoreshe kugira ngo hatagira uvuga ko ariwe twavugaga

Harabura ukwezi kumwe nta gihindutse ngo umwaka w'imikino mu mupira w'amaguru 20223-24, utangire mu Rwanda, aho uzaba umwaka uhabanye n'indi yabayeho mu myaka 11 itambutse.

Tugiye kubona shampiyona itarimo impuhwe, shampiyona irimo ubusabane buke, Shampiyona buri muntu amenya ibye, shampiyona umuntu azataka abure umutabara, arire ahogore nabura uko agira ashake uwo abyegekaho.

Abana, abagabo, abagore, abatoza, abakinnyi, abayobozi b'amakipe, abanyamakuru, buri wese ategerezanyije amatsiko y'uburyo umunsi wa mbere wa Shampiyona uzaba umeze, dore ko ari nawo munsi uzatangira agahinda n'ibyishimo ku makipe 16 azakina iyi shampiyona.

Ikipe ya As Kigali niyo ibura ngo ibintu bitangire gufata irangi ku mugaragaro, dore ko kugera ubu ariyo kipe itazi uko ibintu bizagenda, ndetse ikaba ariyo kipe itarabona umutoza kugeza ubu. Tugiye kugaruka kuri bimwe mu bihe bizaranga uyu mwaka w'imikino uteye ubwoba bigendanye n'uburyo amakipe hafi ya yose yakaniye ashaka kwiyubaka.

Iyi shampiyona bamwe bazarira amarira yange gukama

Iburasirazuba, Iburengerazuba, Amajyepfo, Amajyaruguru n'Umujyi wa Kigali amarira azaba menshi mu minsi ya nyuma ya shampiyona bigendanye n'ikipe izaba yaratangiye ibintu yabigize urwenya.

Hari abo muri kubona bari kugura abakinnyi bivuye inyuma abandi abatoza babakozeho ku mpande zose, ariko ikosa rizaba rimwe ibintu byose bihinduke ipfabusa amarira atembe ikibuga cyose.

Hari umutoza utazarya Noheli

Usibye ko nta muntu wakwanga akazi, ariko hari abatoza bishoye ku makipe babizi ko bafite ubushobozi buke, ndetse amakipe bagiyemo nayo akaba ntacyo yitaho, bizarangira ku munsi wa kane gusa umutoza wa mbere azaba yatezwe imikino ishobora gusiga Noheli azayumva ari umushomeri byeruye.

Hari abatoza bashaka gufata uyu mwaka w'imikino bakawukoresha nk'uko bari basanzwe babigenza, aho hari abahabwa ikipe, batangira kugura abakinnyi bagendeye kubo bakuramo amafaranga, ariko kuri iyi nshuro bishobora kuzarohamisha ikipe izabijyamo kuko andi makipe azaba yaguze yadanangiye.

Hari ikipe zizifuza gusubiza iminsi inyuma bitagishobotse

Uku mureba ikipe ziri kugura, ikipe ebyiri zizamanuka mu cyiciro cya kabiri birahari kandi ziriturije, iminsi niyo izazitwereka.

Hari amakipe yigize ngo shampiyona turayimenyereye n'uko ikinwa turakuzi, nakandagizamo akarenge akubitwe n'inkuba yifuze ko iminsi y'igura n'igurisha yagaruka kandi bitagikunze, ikipe ibeho ihangayitse nihabaho imbabazi z'Imana abe arizo ziyitabara.

Hari ikipe zagendeye ku muvuduko w'amakipe makuru yabo uko ikipe iguze nayo ikagura ndetse hari n'izaguze zitazi n'abakinnyi zikeneye abo aribo, ariko ubwo shampiyona izatangira zizumirwa zisanze nta bakinnyi zifite.

Hari ikipe izatsindwa ibitego itigeze itekereza mu mutwe wayo

Nyuma y'uko ikipe ya APR FC igarutse ku bakinnyi b'abanyamahanga ndetse na Rayon Sports ikagura abakinnyi bavuzwe cyane, dushobora kongera kubona ibitego byinshi nk'ibyigize kubaho ubwo APR FC yatsindaga Mukungwa FC, ndetse tukongera kubona ikipe izinjira mu mukino kuwusoza bikaba induru kubera guteshwa umutwe n'ibitego.

Hari ikipe zizahugira kuvugwa mu itangazamakuru, nizigera mu kibuga bihabane

Ubu itangazamakuru riri hejuru cyane ku isoko ry'igura n'igurisha, ariko hari ikipe zizagendera mu munyenga wo kuvugwa, zibagirwe gukoresha ubusesenguzi bwimbitse bw'uburyo shampiyona izakinwa,nibikoza mu kibuga ivumbi ribatumukane.

Ikipe izatanga amanota izarinda imanuka ikiyibuka

Shampiyona y'u Rwanda ikunze kubamo umubano ukomeye aho haba hari amakipe y'inshuti z'akazasohoka, zirwaniranira ishyuka, bituma n'umusaruro nyakuri urigita.

Bigendanye n'ukuntu ikipe hafi ya zose ziyubatse hari ikipe izakinisha gutanga amanota nk'uko byahozeho, yikoreho ku buryo izarinda imanuka mu cyiciro cya kabiri izi neza icyo izize, ndetse n' amanota yatanze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND