RFL
Kigali

“ Imana yampaye umugisha w’umwana mbere y’urugo…” Ikiganiro na Young Grace -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/03/2019 12:22
2


Umuraperi Abayizera Marie Grace wamamaye nka Young Grace yemeje ko atwite, afite amashyushyu yo kubona imfura ye. Ibi akaba yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com uyu muraperi akaba yahamije ko atwite adutangariza papa w’umwana yewe anaduhishurira rimwe mu mazina ateganya kwita umwana we.



Muri iki kiganiro Young Grace yatangaje ko atwite inda nkuru ndetse inda akaba yarayitewe n’umusore bamaze igihe bakundana Rwabuhihi Hubert [Piqué], abajijwe igihe inda imaze Young Grace yanze kugitangaza, abajijwe ibijyanye n’amazina y’umwana we uyu muraperikazi yatangarije Inyarwanda.com ko umwana we azamwita “Diamante” akazongeraho andi mazina igihe azaba yavutse.

Young Grace watangaje ko yumva afite amatsiko yo kubona imfura ye yatangaje ko ariyo mpamvu atigeze ahisha ko atwite, uyu muraperikazi abajijwe ibijyanye n’ubukwe bwe yatangaje ko agiye kubanza kubyara icyakoran’ubukwe nabwo buri mu bintu atekereza. Abajijwe niba gutwita bitari bwice umuvuduko wa muzika ye Young Grace yatangaje ko kubwe gutwita ari ibintu yifuzaga ku buryo agiye kubiha umwanya gusa ngo ntabwo aza guhagarika umuziki.

Young Grace

Young Grace kuri ubu aratwite...

Ku wa 19 Nzeri 2018, Young Grace yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Piqué ukina muri Heroes yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Rwanda, amusaba kumubera umugore we undi aranabyemera.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA YOUNG GRACE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bikorwa5 years ago
    zeal of gospel irabyemera ntakosa yakoze kuko bigisha ko bababariwe ibyo bakoze,bakora ndetse bazanakora
  • Kagabo5 years ago
    Umva mbese ,ko Imana se yashyizeho ko gushakana bibanziriza kubyarana,wowe nkaba numba ugoreka wigiza nkana,ubwo ni ukugirango abantu bataguseka ko wasambanye?warasambanye kandi wakoze icyaha naho umwana we ni umugisha ariko gusambana ni icyaha izo rero ni isoni zituma ushaka kugoreka,wakoze ishyano ahubwo ushatse wakwicuza,harya si wowe nabonaga uhamagarira abantu gusengera aho usengera?nako nari nibagiwe ko ari idini kuko abari mu idi bo barasambana ariko abari mu Mana baririnda kandi niyo bakiguyemo barigaya bakayisaba imbabazi bagakomeza urugendo none wowe uraho worosa amabi wakoze,yewe muve mu madini mube mu Mana.





Inyarwanda BACKGROUND