RFL
Kigali

Imibare itamaza Mashami mu myaka itatu amaze atoza Amavubi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/11/2021 17:35
0


N’ubwo yahawe akazi benshi bamwitezeho gukora ibitangaza no kubaka ikipe y’igihugu Amavubi ikomeye y’igihe kirambye, siko byagenze kuko mu myaka itatu amaze muri izi nshingano, Mashami Vincent yagaragaje ko nta bushobozi afite bwo kuvana ikipe habi akayishakira umusaruro mwiza, byanatumye abanyarwanda benshi bamwifatira ku gahanga.



Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, nibwo u Rwanda rwasoje urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, aho rwatsinzwe na Kenya ibitego 2-1 muri Kenya, byatumye u Rwanda rusoza imikino itandatu nta ntsinzi n’imwe, ibintu byababaje cyane Abanyarwanda.

Muri rusange u Rwanda rwakinnye imikino itandatu yo mu itsinda rwari ruherereyemo mu rugendo rutari rworoshye rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Mu mikino itandatu, u Rwanda rwatsinzwemo imikino itanu, runganya umukino umwe gusa. Mu mikino itatu rwakiniye mu rugo, rwanganyije umukino umwe wa Kenya 1-1 kuri Stade ya Kigali, rutsindwa imikino ibiri, bivuze ko mu manota 9 yo mu rugo rwabonyemo inota 1 gusa.

U Rwanda rwatsinzwe imikino itatu yose rwakiniye hanze muri iri tsinda, bivuze ko mu manota 9 rwakiniye hanze rwabonye 0, byanatumye rusoza ku mwanya wa nyuma mu itsinda E n’inota rimwe kuri 18 rwakiniye.

Mu mikino itandatu, u Rwanda rwatsinzwe ibitego 9, rwinjiza bibiri, bivuze ko rusoje iyi mikino rufite umwenda w’ibitego 7.

Mu bitego 9 u Rwanda rwinjijwe, 5 byinjiriye kuri Stade ya Kigali mu gihe 4 byinjiriye hanze y’u Rwanda.

Uyu musaruro ni mubi ndetse mubi cyane ku ikipe y’igihugu yagaragaje urwego ruri hasi cyane mu karere ndetse no muri Afurika nzima.

Uyu musaruro mubi w’Amavubi, benshi mu basesenguzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bahuriza kuba intandaro yawo ari imitegurire mibi y’ikipe idafite umutoza ushoboye, ibi byatumye dusubiza amaso inyuma dusesengura imyaka itatu Mashami Vincent amaze atoza Amavubi, imibare itamwemerera gukomeza kwitwa umutoza w’ikipe y’igihugu.

Mashami Vincent yahawe inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu Amavubi nk’umutoza mukuru tariki ya 18 Kanama 2018, aho yagiye ahabwa amasezerano y’igihe kitari kirekire ariko yagiye yongerwa kugeza ubu ayimazemo imyaka itatu.

Mu myaka itatu Mashami amaze atoza Amavubi, yatoje imikino 33 (y’amarushanwa ndetse n’iya gicuti) akaba yaratsinzemo imikino 7, ananganya 13 ndetse atsindwa imikino 13.

Uretse CHAN, nta rushanwa na rimwe Mashami yigeze yitabira ashaka itike ngo arenge umutaru, dore ko mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, aho u Rwanda rwasoje ari urwa nyuma mu itsinda ryarimo Cameroun, Cape Vert na Mozambique.

Mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, byo byabaye agahomamunwa aho u Rwanda rwasoje mu itsinda ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe mu itsinda ryarimo Mali, Uganda na Kenya.

Mu irushanwa rya CHAN ryabereye muri Cameroun mu 2020, u Rwanda rwagarukiye muri ¼ nyuma yo gusezererwa na Guinea itsinze igitego 1-0.

Nta mutoza w’umunyamahanga waje ku kazi wagira umusaruro nk’uwo Mashami afite mu Amavubi, ngo atoze umwaka n’umwe. Mu baturanyi iyo umutoza yitwaye nabi arirukanwa akazi kagahabwa undi ushoboye gufasha ikipe kugera ku musaruro mwiza, aha byagaragaye cyane mu 2019, aho ibihugu byose  mu karere byitabiraga igikombe cya Afurika, u Rwanda rugasigara ku rugo.

Mu myaka itatu nta buryo buzwi bw’imikinire Mashami Vincent yigeze yubaka mu Amavubi, akina ibibonetse byose binagoye kubona iyi kipe yatsinze umukino, haba uwo yakiriye cyangwa yakiniye hanze.

Aho bigeze abanyarwanda ntibifuza ko Mashami akomeza gutoza Amavubi kuko ntacyo yayamariye mu myaka itatu yayatoje, mu bitekerezo batanga bahamya ko igihe kigeze ikipe igahabwa umutoza ushoboye, kuko basanga kumwirukana bidahagije ahubwo we yakabaye yarasezeye.

Nyuma y’umusaruro mubi wa Mashami Vincent mu Amavubi, buri munyarwanda ategerezanyije amatsiko umwanzuro wa Minisiteri ya Siporo na FERWAFA ku hazaza h’iyi kipe ndetse n’aha Mashami ukomeje kugundira ikipe y’igihugu utaragize icyo ayimarira mu myaka itatu y’amahirwe yahawe.

Abanyarwanda benshi bemeza ko Mashami akwiye kuba yarasezeye mbere yo kwirukanwa mu Mavubi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND