RFL
Kigali

Imihigo y'abahanzi bakizamuka Kabaka na Rlutta babonye Label ibafasha - VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:22/04/2024 15:05
0


Abahanzi bakizamuka Kabaka Music ndetse Rlutta basinye amasezerano muri Label ya InfoAtassiMusic, mu kwagura umuziki wabo bakawugeza ku rwego rwisumbuye urwo wari uriho.



Aba bahanzi bavuze ko ari amahirwe kuba babonye Label, cyane ko biba bigoye ku muhanzi kwikorana umuziki wenyine. Rlutta ati “Ni andi mahirwe kuri twe, gukora umuziki nta muntu ugufasha biba bigoye cyane ku muhanzi ukizamuka. Bigiye kudufasha cyane kwaguka mu buryo bwose.’’


Kabaka Music yunze mu rya mugenzi we nawe avuga ko bagiye kongera ibikorwa kurushaho, kuko imbogamizi ya mbere yo kwamamaza ibikorwa byabo ndetse n’iy’amafaranga zavuyeho.


Rlutta yahise ashyira hanze indirimbo yise ‘A Moment of Silent’’. Yayihanze agendeye ku buzima bwe busanzwe aho yafashe umwanya wo kwitekerezaho no gusubiza amaso inyuma ngo arebe ibyamudindije abivane mu buzima bwe.


Alice Lambert Rutayisire ukoresha amazina ya Rlutta, ni umwe mu bahanzikazi bari kuzamuka neza bakwiriye guhangwa amaso mu muziki nyarwanda ariko akenshi barenzwa ingohe. Akora umuziki wa Afrobeat, akaba afite imyaka 24. 


Ni mu gihe mugenzi we Kabaka yashyize hanze indirimbo yise ‘Nothing like Me’.  Iyi ndirimbo ni we wayiyandikiye, ikaba igaruka ku bibazo biza mu rukundo rw’umuntu biturutse ku kutavugana no gucana inyuma bigatuma abakundana batandukana.


Kevin Kabaka Giraneza (Kabaka) avuga ko ashaka gukora umuziki ukarenga imbibi z’u Rwanda, ariko akavuga ko ashaka kubanza kumenyakana mu rugo akabona guharurirwa inzira ku rwego mpuzamahanga. 


Yabwiye inyaRwanda ko ateganya gushyira hanze indirimbo mu mpeshyi mbere yo gushyira hanze EP ndetse na Album. 


InfoAtassiMusic aba bahanzi basinyemo, ni imwe mu nzu zifasha abahanzi zishaka gushyira itafari rikomeye ku muziki nyarwanda. Imaze imyaka ibiri ku ruganda rw’umuziki ariko benshi ntabwo bari bakayimenye cyane.

Kabaka avuga ko mu mpeshyi y'uyu mwaka azashyira hanze indi ndirimbo nshya 

Rlluta uri mu bahanzi bakizamuka afite imihigo yo kugera kure muri uyu muziki 

REBA INDIRIMBO YA RLLUTA

REBA INIDIRIMBO NSHYA KABAKA MUSIC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND