RFL
Kigali

Imodoka 16 zirimo iya Sugira Ernest zahiriye mu igaraje i Nyamirambo zirakongoka - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/02/2021 18:13
1


Imodoka 16 zirimo iya rutahizamu wa Rayon Sports n'ikipe y'igihugu Amavubi, Sugira Ernest, zahiriye mu igaraje riherereye mu Kagari ka Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.



Saa cyenda z'amanywa zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, nibwo igaraje ry’uwitwa ‘Murara Arthur’ ryarimo imodoka 16 ryafashwe n’inkongi zirashya zirakongoka.

Muri izi modoka zahiye harimo n'ivatiri yo mu bwoko bwa Colora Altis ya rutahizamu wa Rayon Sports Sugira Ernest ifite agaciro ka miliyoni 7 Frw. Ababonye intandaro y'iyi nkongi, bavuze ko yatewe n’ibishashi by’umuriro waturutse ku bantu basudiraga imodoka zari zirimo gukorwa.

Bivugwa ko nta kintu na kimwe cyari muri iri garaje cyarokotse, yaba amafaranga, mudasobwa n’ibindi bikoresho byarimo.

Aganira na InyaRwanda.com, Sugira Ernest yemeye ko imodoka ye yahiriye muri iri garaje, ndetse anavuga ko agiye gukurikirana icyateye iyi nkongi kugira ngo ubwishingizi buyimwishyure.

Polisi iracyakora iperereza kugira ngo imenye icyateye iyi nkongi ndetse n'ababuriyemo ibyabo bafite ubwishingizi bishyurwe.


Igaraje ryahiriyemo imodoka 16 zirimo n'iya Sugira Ernest

Hahiriyemo buri kimwe cyose cyarimo

Polisi yatabaye irazimya n'ubwo ntacyarokotse mu byari muri iri garaje

Abaturage bashungereye bareba iyi nkongi

Sugira Ernest yaguye mu kantu kubera iki kiza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Christophe3 years ago
    SUGIRA YIHANGANE





Inyarwanda BACKGROUND