Muri kamere y’abagabo ntibasanganywe umuco wo gusuzugura abakunzi babo ku buryo bugaragara, ariko hari zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umusore cyangwa umugabo mukundana agusuzugura.
Gusuzugura ni igihe umuntu akoze ibintu bibabaza
undi muntu ariko bitabaye ku bw’impanuka ahubwo bikozwe ku bushake. Kuba umusore
yasuzugura umukobwa bakundana cyangwa umugabo agafata umugore mu buryo bwitwa
agasuzuguro, ni ikibazo gikomeye.
Urukundo rw’abasore n’inkumi ruba rugurumana ndetse guhangana mu rukundo ntibisanzwe cyane kuko abenshi bavuga ko bikunze
kuba ku bamaze gushakana.
Dore ibintu bishobora gutuma umusore agusuzugura mu
buryo bukomeye:
1. Kubura
ubushobozi bwo kwitekerereza
Umusore afata iya mbere asaba urukundo umukobwa
yifuza umukunzi umukora ku mutima byaba byiza akazamuviramo mutima w’urugo. Uru
rukundo nubwo benshi batabivuga ariko ni igereragezwa rya babiri.
Igihe umusore yumva ibitekerezo by’umukobwa akabona
bitagera kure igihe adahari atangira kwibaza ahazaza wazaha urugo rwanyu,
bikamutera kugushidikanyaho.
Ubusanzwe igitsinagabo bavugwaho gukunda ba nyina
cyangwa kubaha abagore muri rusange ndetse bakabubaha cyane, ariko ibyatuma
basuzugurwa bikaba ikibazo.
2. Kumusaba
amafaranga
Nk'uko abasore benshi bakunze kubigarukaho, kujya mu
rukundo n’umukobwa ntibisobanuye ko ufashe inshingano yo kumukemurira ibibazo
bisaba amafaranga nawe yananiwe gukemura.
Abantu bihirinze bagashaka ubuzima bamwe bavuga ko
kimwe mu byabateye gukura amaboko mu mifuka bagakora bamwe bakajya no mutuzi
dusuzuguritse, harimo gutinya gusuzugurwa kubera gusaba.
Igihe cyose amafaranga umukobwa akeneye atangwa n’umusore
kandi nta bundi bumuga cyangwa uburwayi afite bumubuza kuyishakira, ahinduka
igisuzuguriro mu maso ye, ndetse bamwe bibaviramo gutandukana.
3. Kwifuza
ibibagoye mwembi
Burya buri bantu bari mu rukundo hari ubushobozi
baba bafite n’ibyifuzo bifuza guhaza mu buzima bwawe. Buri mugabo wese arota
ubuzima bwiza n’umuryango akomokamo cyane cyane uzamukomokaho.
Abakobwa bamwe na bamwe barota ubuzima bwiza
batabonye aho bakomoka cyangwa bagendeye kubyo babona ahandi harimo n’imbuga
nkoranyambaga zigiye gusaza benshi.
Igihe umusore yumva uri mu nzozi zibyo yananiwe
kugeraho cyangwa nawe udafite, agushidikanyaho kuko akubona mu ishusho y’uwamwanga
igihe wabibonye ku bandi babifite akaba yagusuzugura.
Igitsinagabo bakenera inama zivuye ku bagore cyangwa abakunzi babo. Aba akwifuza mu isura y’umufasha aho kuba inteshamutwe. Igihe cyose umutera gutekereza aho kumugabanyiriza intekerezo ngo atuze, akubona nk’ibibazo akagusuzugura, cyangwa akabikora mu bwenge akakwanga.
TANGA IGITECYEREZO