RFL
Kigali

Impamvu Idris Sultan wari kwitabira Seka Live yasimbujwe ikubagahu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/01/2020 13:32
1


Umunya-Tanzania w'umunyarwenya ubikomatanya no gukina filime Idris Sultan ntiyabonetse mu gitaramo cya Seka Live cyo ku wa 26 Mutarama 2020, kuko yagize ibibazo bigendanye n'uruhushya rw'inzira.



Idris Sultan wakanyujijeho mu rukundo n’umunyamideli Wema Sepetu yari ku rutonde rw’abanyarwenya batumiwe muri Seka Live yo ku cyumweru yabereye muri Kigali Marriott Hotel igasiga benshi bikanda imbavu.

Uyu munyarwenya wegukanye irushanwa rya Big Brother Africa mu 2014 , yagombaga kugera i Kigali ku wa Gatandatu. Ntiyigeze ahagera nk’uko byari byitezwe ndetse yahise asimbuzwa umunya-Uganda Omara.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Nkusi Arthur yavuze ko Idris Sultan atabonetse bitewe n’ ‘ikibazo cya Ambasade yasabyemo Visa itindana pasiporo ye kugeza ku munota wa nyuma’.

Avuga ko ku ruhande rw’abo nka Arthur Nation bari bakoze buri kimwe cyose cyasabwaga kugira ngo Idris aze i Kigali kandi ko bari bafite n'icyizere cy’uko ahabwa visa.

Yavuze ko ku munota wa nyuma bafashe umwanzuro wo kwitabaza umunya-Uganda Omara wari ku rutonde rw’abazatera urwenya muri Seka Live yo muri Kamena 2020.

Yagize ati “Byabaye ngombwa ko twitabaza Omara kandi nawe ku munota wa nyuma.”

Seka Live ya Mutarama 2020 yari yatumiwemo umunya-Malawi Chaponda Daliso, Michael Sengazi, Missed Call, Nimu Roger, Fred&Kepha, Captain Father, Prince ndetse n’abandi banyarwenya bakizamuka.

Kuwa 14 Ugushyingo 2019 Idris Sultan yasabye imbabazi nyuma y’uko ahinduranyije ku ifoto umutwe we n’uwa Perezida Magufuli, atangaza ko nta kibi yamwifurizaga.

Ubwo Perezida Magufuli yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko, Sultan yashyize kuri konti ye ya instagram amafoto abiri yahinduranyije umutwe we n'uwa Perezida wa Magufuli wa Tanzania.

Icyo gihe yahamagajwe na Polisi ya Tanzania ahatwa ibibazo ndetse aza gutabwa muri yombi mu masaha macye arekurwa atanze ingwate.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2019, Sultan yatangaje ko yahinduranyije umutwe we n’uwa Perezida Magufuli ashaka kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko ko nta kindi yari agendereye.

Ambasade yo muri Tanzania yatindanye Pasiporo ya Idris Sultan bituma atagera i Kigali

Umunyarwenya Idris Sultan yakanyujijeho mu rukundo na Wema Sepetu batandukanye

Idris w'imyaka 27 yavukiye mu Mujyi wa Arusha  muri Tanzania

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ezy 4 years ago
    Aha muratubeshye kabisa! Nimba Visa yasabaga ari iyo kuza mu Rwanda kandi tuzi ko Abanyafrika bose bahabwa Viza bahageze(visa upon arrival), ikindi we akaba ari umu Tanzania ikaba iba muri East Africa. Iyo mushaka ibindi muvuga mutatubeshye nk'aho turi injiji. Cyangwa se mwanditse inkuru nabi mupfa gukubitaho!!!!





Inyarwanda BACKGROUND