Icyamamare mu njyana ya 'Pop' Martin Kemp, ufatwa nk'inkingi ya mwamba mu muziki wo mu Bwongereza, yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko asigaje imyaka 10 gusa yo kubaho agahita yitaba Imana.
Abazi iby'umuziki cyane by'umwihariko abagiye bakurikirana hafi injana ya 'Pop' bazi umuhanzi Martin Kemp wamamaye mu itsinda rya 'Spandau Ballet', riri muzazamuye injyana ya Pop mu Bwongereza kuva mu 1979, aho ryagiye ryamamara mu ndirimbo nka 'Muscle Bound', 'Paint Me Down', 'True' n'izindi.
Martin Kemp w'imyaka 62 yagiranye ikiganiro n'umuhungu we Roman Kemp kinyura kuri murandasi 'Podcast', aho yavuze ko ashaka kubwira abafana be ko asigaje imyaka 10 yo kubaho. Ibi kandi yabihamirije ikinyamakuru The Sun UK, ndetse avuga n'impamvu yabyo.
Mu kiganiro n'umuhungu we, Martin Kemp umunyabigwi mu njyana ya Pop, yatangaje ko asigaje imyaka 10 yo kubaho
Yagize ati: ''Bansanganye ikibyimba ku bwonko mu myaka ya za 90 kikiri gito kandi gishobora kubagwa kigakira gusa nticyavurwa bitewe n'ikibazo cy'amikoro, gusa ubu ntigishobora gukira. Abaganga babwiye ko nsigaye imyaka 10 gusa yo kubaho''.
Avuga ko amaze igihe kinini afite ikibyimba ku bwonko
Martin Kemp umuhanga mu gucuranga gitari yakomeje agira ati: ''Kuva mfite imyaka 34 nahoranaga ubwoba bw'icyo kibyimba cyo mu bwonko, namaze imyaka y'ubuzima bwanjye nibwira ko ngiye gupfa. Byibuze ubu namaze kwiyakira kandi nateguje n'umuryango wanjye ko nsigaye imyaka 10 gusa nk'itaba Imana''.
Martin Kemp yavuze ko yamaze guteguza umuryango we, ndetse ko igihe cyari kigeze ngo abimenyeshe n'abafana be
TANGA IGITECYEREZO