RFL
Kigali

"Impeta Yawe Irihe?" Ev Caleb Uwagaba yibukije abashakanye ko nta mpamvu n’imwe yatuma bakuramo impeta

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:14/05/2019 16:12
2


Ni mu butumwa umuvugabutumwa Uwagaba Joseph Caleb yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yabazaga ikibazo kigira kiti "Impeta Yawe Irihe?" Muri ubu butumwa ashimangira ko nta mpamvu n’imwe yo gukuramo impeta ndetse yanatangaje ko we iyo atayambaye bisa no kwambara ubusa.



Ev Uwagaba Joseph Caleb yifashishije ifoto igaragaza impeta iri mu mukebe wayo, munsi yayo yandikaho amagambo atangizwa n’ikibazo kigira kiti, ‘IMPETA YAWE IRIHE?’, maze akomereza ku Ijambo ry’Imana riri mu gitabo cy’Itangiriro 24:22 rigira riti "Nuko ingamiya zimaze kweguka, uwo mugabo yenda impeta y'izahabu, kuremera kwayo kwari nk'igice cya shekeli, n'ibimeze nk'imiringa bibiri byo kwambara ku maboko, kuremera kwabyo ni shekeli cumi z'izahabu, arabimwambika."


Uko Caleb yatangiye ubutumwa bwe n'ifoto yifashishije abutambutsa

Ev Caleb yakomeje agaragaza ikibazo amaranye iminsi aho bamwe badaha agaciro impeta bambara ndetse bagatesha agaciro ibirori bitandukanye baba barakoze nyamara mu bigaragara we binamutangaza ni uko impeta ayifata nk’isezerano ndetse n’igihango kidasanzwe. Ubusobanuro yayihaye bugira buti “Ubusanzwe Impeta ni ikimenyetso cy'isezerano umuntu agirana n'undi cyangwa inshingano runaka, nk'ubuyobozi, impano,...”

Yakomeje agaragaza impeta ari bwibandeho ko ari iyambikwa abashyingiranywe. Mu magambo ye bwite yagize ati “Muri iki gihe usanga abantu benshi bubatse batacyambara Impeta, wababaza impamvu akakubwira ngo ntikinkwira, irandya, n'ubusanzwe sinyikunda,...Nyamara iyo ntekereje imbaraga byantwaye kugira ngo mfate icyemezo cy'umukobwa nzambika impeta ndatangara! Ese ujya wibuka ama miliyoni watanze kugira ngo ukore ubukwe wambikiye umuntu impeta? Nonese kutagukwira byaba impamvu koko?”


Caleb ahamya ko nta mpamvu n'imwe yatuma umuntu akuramo impeta y'uwo bashakanye

Ev Uwagaba Caleb kandi yahishyuye ko ubwo yigeze kugenda atayambaye yumvaga nta mahoro afite ndetse yari ameze nk’uwambaye ubusa ati, “Rimwe nigeze kujya ku kazi ntambaye impeta, ariko niriwe nabuze amahoro, mbona nsa n'uwambaye ubusa none ndakubaza wowe wayikuyemo *Impeta yawe irihe?”

Yakomoje no ku muco w’ibindi bihugu aho umukobwa n’umusore bakundana, iyo bashwanye umukobwa yihutira gusubiza umusore impeta ye nk'ikimenyetso cy’iherezo ku rukundo rwabo. Akomeza cya kibazo cyo kubaza uwayikuyemo aho impeta ye iri anabaza niba urukundo rwabo ku bo bashakanye rwaba rwararangiye anababaza itandukaniro hagati y’uwubatse n’ingaragu ati “Nonese ko wayikuyemo nawe urukundo wakundaga uwo muntu mubana umunsi ku munsi rwa rarangiye? Igitandukanya umuntu wubatse n'utubatse ni iki?”


Caleb yibaza itandukaniro hagati y'uwubatse wavanyemo impeta n'utarubaka

Yatanze urundi rugero rw’inshuti ye ya kera bahuye ikishimira kumubona yambaye impeta ndetse ikanamubaza uko umugore we ameze nawe akamusubiza ko ameze neza kuko yari yumvise ko atamenye ibyamubayeho (ko umugore we Mucyo Sabine yitabye Imana). Ariko kandi mu gusoza, Uwagaba Caleb ahamya ko nta mpamvu n’imwe yasimbura impeta kuko uwakwibuka neza imvune zo kuyigeraho adakwiye kuyivanamo. Yasoje agira ati “Ubyange ubyemere impeta yawe ntikwiriye gusimbuzwa impamvu iyo ariyo yose kuko ibuka neza ko wayambaye bikuvunnye wahuruje ibihumbi n'ibihumbi by'abantu.”


Ev Caleb Uwagaba Joseph yibukije abashakanye ko nta mpamvu n'imwe yo gukuramo impeta






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ASHTON PALMER4 years ago
    Your tips seem to contain some Psychokinesis problems, or U really only crave to get media's attention.
  • Kayihura4 years ago
    Hahhh ariko koko niba hari abatekereza gutyo bafite ibibazo mu mutwe,impeta si umuco wacu iyo mico y abakoloni muha intebe mu mitwe yanyu utayikurikije ishyano rikaba ryaguye mwe mwumva mutarateshutse kweri?abashakanye barangwa n imyitwarire yabo icyo nicyo cyaranganga abakurambere,utayambaye ntaba yaciye igikuba kandi n uyambaye ntibyamubuza gukora amabi kandi kuyambara ni amahitamo ye.izo mpeta rero muzireke zibe impeta n imitima yanyu muyireke ibe imitima yanyu ibyo ni ibintu bitavangika.





Inyarwanda BACKGROUND