RFL
Kigali

Impinduka mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/08/2019 11:02
0


Kompanyi KS Ltd itegura irushanwa rya Miss Supranational Rwanda yatangaje ko yahinduye itariki yari kuzaberaho umunsi wa nyuma w’irushanwa ku mpamvu z’uko yahuriranye n’igitaramo cya Ne-Yo na Meddy no kuba aho umuhango wari kuzabera ari kure.



Byari biteganyijwe ko umukobwa uzambikwa ikamba azamenyekane ku wa 07 Nzeli 2019. Alphonse Nsengiyumva ukuriye kompanyi KS Ltd yatangarije INYARWANDA ko bahisemo guhindura itariki bitewe n’uko Century Park Nyarutarama bari kuzakorera basanze bigoye kuhagera.

Yagize ati “Twashatse kurishyira ahantu horoheye abantu kuhagera kuko aho ryagombaga kubera Century Park twasanze bigora kuhagera. Mugushaka ahandi rero twasanze umunsi uboneka ari tariki 08 Nzeri 2019.”

Yanavuze kandi ko ntawakwirengagiza ko umunsi wa nyuma w’irushanwa wari wahuriranye n’igitaramo umunyamerika Ne-Yo na Ngabo Medard [Meddy] bazakorera muri Kigali Arena ku wa 07 Nzeri 2019.

Ati “Ntitwanirengagiza igitaramo cyaje gitunguranye cyateguwe na RDB cy 'umuhanzi Ne-Yo na Meddy. Twashatse guha amahirwe abanyarwanda cyane cyane abakunzi b'imyidagaduro yo kuba babasha kwitabira ibyo birori byose.”

Abakobwa 15 bazajya muri ‘Boot camp’ bazatoranywa ku wa 31 Kanama 2019. Biteganyijwe ko ‘Boot camp’ izabera La Palice Nyandungu, guhera  kuya 03 Nzeri isozwe kuya 08 Nzeri. Abakobwa bose bazataha kuya 09 Nzeri 2019.

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019: Umwali Sandrine, Umutoniwase Anastasie, Umuhoza Karen, Neema Nina, Mutoni Queen Peace, Igiraneza Ndekwe Paulette, Umukundwa Clemence, Umunyana Shanitah.

Umulisa Divine, Umufite Anipha, Uwase Aisha, Ingabire Grace, Umwali Bella, Magambo Yvette, Benedicta Nyaki, Uwababyeyi Rosine, Muzirankoni Cynthia, Nsabayezu Akanyana, Gihozo Alda na Umutoniwase Rose.

Kwinjira muri uyu muhango ni amafaranga 10 000 Frw mu myanya isanzwe. Mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 15 000 Frw. Ni mu gihe ameza y’abantu umunani ari 150 000 Frw.

Ushobora kugura itike yo kwinjira muri ibi birori wifashishe uburyo bwa Mobile Money ugakoresha code ya 33 31 01. Ukanda *182*8*1*333101*Amafaranga#

Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 azemenyekana ku wa 08 Nzeri 2019 mu birori bizabera muri Serena Hotel.

Umukobwa uzatwara ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 azahembwa Miliyoni 1 Frw, anaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Poland, mu Ukuboza 2019. Igisonga cya Mbere azahabwa 500 000 Frw, Igisonga cya kabiri ahembwe 300 000 Frw.

Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND