RFL
Kigali

Impundu mu muryango wa Meghan Markle n’igikomangoma Harry bibarutse umuhungu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/05/2019 17:02
0


Umuryango w’Igikomangoma Harry na Meghan Markle uri mu byishimo bikomeye nyuma y’uko Imana ibahaye umwana w’umuhungu w’imfura wavutse saa cyenda n’iminota 26’ ku isaha yo mu Bwongereza. Yavutse afite ibiro birenga bitatu.



Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry ni umwuzukuru w’umwamikazi Elizabeth II akaba uwa gatanu mu baragwa b’ingoma. Ni we bucura mu muryango w’Igikomangoma Charles Philip Arthur George n’Igikomangomakazi muri Wales, Diana Frances.

Ibiro bishinzwe gutangaza amakuru y’i bwami ku gicamunsi cy’uyu wa mbere tariki 6 Gicurasi 2019 ni bwo byatangaje ko Meghan Markle ari ku gise ndetse ko ari kumwe n’umugabo we Prince Harry. Amakuru y’uko Meghan yibarutse akimara kumenyekana i bwami n’ahandi bagaragaje ibyishimo bidasanzwe by’umwana w’umuhungu wavutse.  

Meghan na Harry biyemeje ko ibijyanye n’umwana wabo bikomeza  kugirwa ibanga n’amafoto ye ntibyoroshye kuyabona. Meghan Markle yagiye ku gise mu gitondo cy’uyu wa mbere tariki 06 Gicurasi 2019. The Mirror ivuga ko saa saba n’iminota 45’ ari bwo amakuru yatangiye gucicikana y’uko Meghan yitegura kwibaruka. Iruhande rwe yari akomejwe n’umugabo we Harry w’imyaka 33 y’amavuko.

Ibyishimo ni byose kuri bombi.

Igikomangoma Harry yagaragaje ibyishimo bidasanzwe akimara kubwirwa inkuru y’uko umugore we yibarutse umuhungu. Yavuze ari ibyishimo by’ikirenga kuri we ku buryo adashobora kubyiyumvisha. Mu butumwa yanditse kuri instagram yavuze ko bibarutse umwana w’umuhungu kandi ko umugore we n’umwana we bameze neza cyane.’  

Ati “Ni ibintu birenze ntashobora kwiyumvisha. Twese turishimye.Turashima byimazeyo abantu bose batwaretse urukundo bakadushyigikira. Ni agatangaza kuri twe. ...Ntewe ishema n'umugore wanjye....Twifuje gusangiza iyi nkuru nziza abantu bose.”

Yavuze ko batahita batangaza izina ry’umwana kuko hakiri igihe. Yongeyeho ko mu minsi ibiri bashobora kuzerekana amafoto y’umwana bibarutse. Ku wa 19 Gicurasi 2018 ni bwo Meghan Markle na Prince Harry bakoze ubukwe bw’agatangaza muri Chapelle ya George mu mbuga ya Windsor.

Meghan na Harry bibarutse umuhungu.


umwana wavutse yahawe ikaze....

Umwamikazi Elizabeth ni we muntu wa mbere ubwirwa ko umwana yavutse mu muryango w'i bwami

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND