Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko ko imyaka rurimo ari iyo gukora amahitamo meza, bakirinda guteta ahubwo bagaharanira kubaho ubuzima bufite intego hagamijwe kwiteza imbere ndetse no guteza imbere Igihugu muri rusange.
Umukuru
w’Igihugu yabibwiye urubyiruko kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, mu
muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 y’ibikorwa by’Urubyiruko
rw’Abakorerabushake bakorera mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Perezida
Kagame yavuze ko igihugu atari icy'umuntu umwe, ahubwo ni icya buri wese. Yavuze
ko gushyira hamwe imbaraga biri mu murongo wo guteza imbere Igihugu.
Asobanura
ko nta muntu ubaho wakora wenyine 'adakoranye n'abandi ngo uburyo nk'ubu bwo kwiteza imbere n'igihugu bushoboke'. Umukuru w'Igihugu yavuze ko iyo ukora
wenyine witeza imbere ariko ibikorwa byawe ntibigera ku bantu benshi.
Yashimye urubyiruko rw'abakorerabushake bitanze cyane mu gihe cya Covid-19 hirya no hino mu Rwanda, ati "Ntabwo byari kugenda uko byagenze iyo bitaza kuba mwebwe n'uruhare mwagize. Ni yo mpamvu rero dushaka gukomeza uyu muco."
Perezida Kagame yavuze ko gukorera ubushake ari 'ugukora ikintu
cyiza'. Ati "Mukomereze aho rero."
Yasabye
inzego zibishinzwe kumenyana n'urubyiruko rw'abakorerabushake, bikarenga ku
gukorana 'ku buryo bamwe muri twe bahuye n'ikibazo runaka bagobokwa
n'abandi."
Ati
"Tukaba tuzi ngo kanaka yahuye n'ikibazo runaka, nimureke tumutabare,
tutagomba gutegereza inzego za Leta [...] Haba habonetse n'ibishoboka
bibunganira muri rusange nabyo bigatangwa. Ariko ntabwo byatangwa ku bantu
batazwi.
Yabwiye urubyiruko ko iki gihe ari icyabo, kandi bakwiriye gukora baharanira kugeza igihugu kuri byinshi ndetse n'ababyeyi babo n'imiryango yabo. Ati “Iyo ukora uba utekereza igihugu, uba utekereza abawe, abawe ndavuga kutarobanura, abawe ndavuga abari mu gihugu hose."
Umukuru
w'Igihugu yabwiye urubyiruko ko Imana itarobanura, kuko iha buri wese werekanye
ko afite impamvu ariko kandi yagaragaje ubushake bwo gukora.
Yavuze ko
badakwiriye kuba abantu bategereza ko hari ibyo Leta ibagezaho, kuko 'Leta ni we'.
Ati "Ntimuzabe abantu bategereza ko hari ibintu leta igomba kubagezaho. Leta
ifite inshingano ariko leta ni nde se ko ari mwe! Igihe mutayifashije,
mutayishyigikiye, mutakoranye na yo ntabyo izageraho.”
Yabwiye
urubyiruko kwirinda ibitari ngombwa ndetse n'indwara zishobora gutuma ubuzima
bwabo bugana ahabi.
Ati “Iyi
myaka yanyu rero murimo mwebwe, ni imyaka y'amahirwe menshi. Ni imyaka na bwo
iyo utayikozemo ibyo wagombaga gukora, ibyo utakaza ushobora kubitakaza imyaka
yindi yose iri imbere yawe. Ni ubu rero, ntabwo ari ejo!”
Perezida
Kagame yabwiye urubyiruko guhanira kwiha agaciro ndetse no guhesha Igihugu
agaciro. Umukuru w'Igihugu yabwiye n’abatigirira icyizere ko buri wese yifitemo
ubushobozi bw'icyo yakora bikamuhindurira ubuzima kandi agateza imbere Igihugu.
Yavuze ko ibyo abwira urubyiruko ari 'nabyo nabo bakwiriye kuba bazi'. Yavuze
ko impanuro yabageneye zishingiye ku myaka yanyuzemo mu rwego rwo kubategura,
no kubagaragariza ko bafite ubushobozi bwo kubinyuramo.
Yabwiye
urubyiruko kugira intego no kugira inyota yo gushaka kuyigeraho. Ati
“Nimukorera ubushake, mugakorana ubushake, mugashaka kumenya, ugashaka kugira
intego wigezaho ariko unatekereza kuyigeza ku gihugu, birashoboka rwose, ndabigusezeranyije,
kandi twarabibonye namwe mwarabibonye.”
Yavuze ko
igihe yari afite imyaka 15 y'amavuko yiyumvaga nk'umuntu ufite imyaka 18
y'amavuko. Ati "Icyo nshaka kuvuga ni uko njye n'abandi ibyo twanyuzemo
byaduhaga, nta guteta, nta mwanya, n'abandi ndabizi ko nta guteta, nta
n'impamvu yo guteta, kudateta rero byatumaga utekereza."
Perezida Kagame
yavuze ko kudateta byatumaga batekereza uko ejo bizaba bimeze, ariko kandi bakanibaza
uko bava muri ubwo buzima. Hejuru y'ibyo kandi buri wese yiyumvagamo gushakamo
uruhare rwe.
Ati
"Kuba urubyiruko, imyaka yanyu y'ubuto ntimuyipfushe ubusa, ntimuzayipfushe
ubusa. Ntimuzatete cyane, guteta ni byiza, bigushobokeye wateta ariko nabyo wajya
ubiha igihe cyabyo, ukagira igihe cyo guteta, ukagira igihe cyo kuvuga ngo ariko
reka nitonde ubu ngubu ejo sinzi uko byamera cyangwa nitegure guhangana
n'ibizaza ejo."
Yavuze ko
n'iyo wakura uri mu buzima bwiza udakwiriye kubifata nka Tombola, kuko buri
wese akwiriye guharanira kwiyubaka kugira ngo bikomeze kumugoboka igihe abishakiye
ariko bikagoboka n'abandi.
Perezida
Kagame yabwiye urubyiruko kudateta cyane, ahubwo bagaharanira gukoresha
amahirwe yose babona
Perezida
Kagame yabwiye urubyiruko gukoresha inzira zose zishoboka mu gushakira
ibisubizo ibibazo bashobora kunyuramo
Perezida Kagame
yavuze ko kuba urubyiruko gusa bidahagije, ahubwo rugomba kuba rufite icyo
rwimariye n’icyo rumariye abandi
Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko rugomba kugira intego yo kugera ku iterambere
Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Perezida Kagame yaganirizaga urubyiruko
AMAFOTO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO