Nishimwe Naomie, Nyampinga w'u Rwanda 2020, yagaragaje ko atiyumvisha ukuntu umuntu abaho atazi Imana, kuko ariyo mugenga wa byose, kandi ni nayo migirire ikwiriye kuranga umukobwa mwiza mu murongo wo kubaho ubuzima bufatiye kuri rurema.
Yabitangaje
mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024, nyuma yo kwitabira igitaramo
gikomeye umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa
yamurikiyemo Album ye ya mbere yise 'Wahozeho'.
Naomie
witegura kurushinga n’umukunzi we yari kumwe n'abo mu muryango we barimo Brenda
ndetse na Katha Kamali. Bari baherutse kwifashisha imbuga nkoranyambaga,
bagaragaza ko biteguye kwitabira iki gitaramo cyari cyubakiye ku kuramya no
guhimbaza Imana.
Ni
igitaramo cyaririmbyemo Aime Uwimana, Josh Ishimwe, Asaph Ministries, True
Promises, Himbaza Club, Papi Clever n'umugore we Dorcas n'abandi.
Miss Nishimwe
yavuze ko afite ishimwe rikomeye muri aya mezi ya mbere y'umwaka wa 2024, kuko
yambikiwemo impeta kandi n'umuryango we ukaba umeze neza.
Uyu mukobwa
yavuze ko atiyumvisha imibereho y'umuntu ubaho atishyingikirije Imana ariko
'kandi bishingira ku kuntu wakuze'.
Ati
"Ariko inama natanga ku bantu bose ni ukumenya Imana. Kumenya Imana ni
ibintu byiza udashobora kubonera amagambo abisobanura. Nta n'ubwo
wabyumva."
Yavuze ko
hari abantu 'bapinga ibintu by'Imana' ndetse bakumva ko abajya gusenga atari
abasirimu. Uyu mukobwa yabwiye buri wese ko ashobora gukorera Imana, kandi agakomeza
kubaho ubuzima ashaka. Ati "Uri umusirimu ukunda Imana mbese nk'uku."
Nishimwe
yavuze ko umukobwa mwiza ukunda Imana 'aba yuzuye'. Ati "Umukobwa mwiza ufite
Imana ni umukobwa uba wuzuye, umuhungu, umugabo, umuntu wese ufite Imana njyewe
numva y'uko iyo udafite Imana hari ikintu uba ubura mu buzima bwawe."
Abajijwe ku
bijyanye no gutanga icya 10 mu rusengero, Nishimwe yavuze ko kuva yatanga' icya
10 ku byo yinjiza byamufashije kwaguka muri we, kandi yabonye ibintu byiza mu
buzima bwe. Ni umuco avuga ko ukwiye kuranga buri mukristu, kuko Imana
isubiriza mu nzira nyinshi.
Nishimwe
yasabye buri wese guha 'umwanya Imana mu buzima bwawe'. Ati "Wowe gusa ufungure
amarembo yawe, ureke Imana ikore."
Kathia
Kamali wari kumwe na Nishimwe yavuze ko yishimiye kwitabira igitaramo cya Chryso
Ndasingwa aho 'abantu bavuga' ururimi rumwe'. Ati "Ni ibintu by'agaciro,
ntabwo ari ibintu tubona buri munsi, iyo byabaye ni ibintu biduhesha ishema
cyane, tukitabira. Ndumva, meze neza."
Uyu mukobwa
yavuze ko anyurwa cyane n'umwanya wo kuramya Imana no kuvuga ijambo ry'Imana, cyane
cyane iyo bari mu rusengero basenga, aho basanzwe basengera muri Women
Foundation Ministries ya Apôtre Alice Mignone Kabera.
Miss
Nishimwe Naomie yavuze ko umukobwa mwiza ari uwamenye Imana
Nishimwe
Naomie [Uri iburyo] yari kumwe n’abo mu muryango we Kathia Kamali na Brenda
Kathia
Kamali yavuze ko anyurwa cyane n’ibihe byo kuramya Imana no kwigisha ijambo ry’Imana
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS NISHIMWE NA KATHIA KAMALI
TANGA IGITECYEREZO