RFL
Kigali

Indirimbo 13 z'abanyarwanda ziri mu zihatanira ibihembo muri Hipipo Awards 2018

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/01/2019 14:54
5


Indirimbo 13 z'abahanzi b'abanyarwanda ziri guhatanira ibihembo muri Hipipo Awards ibihembo bigenerwa umuhanzi wakoze ibihangano bigakundwa cyane kurusha ibindi. Ibi bihembo bitangirwa mu gihugu cya Uganda birimo icyiciro cyahariwe abahanzi b'abanyarwanda aho kuri ubu indirimbo 13 zihatanye mu byiciro bibiri abanyarwanda bahatanyemo.



Ibi  bihembo by'uyu mwaka byitezwe ko bizatangwa tariki 16 Werurwe 2019 mu mujyi wa Kampala muri  Kampala Serena Hotel aho kwinjira bizaba ari 200,000 by'amashiringi ya Uganda mu gihe imyanya y'icyubahiro yo kuyicaramo bizaba ari amashiringi miliyoni eshatu. Abahanzi banyuranye baturuka mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba bazaba bahabwa ibihembo bitewe n'uko bakoze ibihangano byashimishije abakunzi babo.

Mu Rwanda abahanzi bazahembwa bari mu byiciro bibiri aribyo abakoze indirimbo nziza ndetse n'abafite indirimbo zifite amashusho meza. Ikindi cyo kumenya ni uko kuri ubu amatora yatangiye gukorwa binyuze ku ruga rwa Internet rw'iri rushanwa. Reba uko bahatana;

 INDIRIMBO Y'UMWAKA WA 2018

Lose Control ya Meddy na The Ben

Oya ya Yvan Buravan

Embeera Zo ya Sheebah na Bruce Melody

Mbaye wowe ya Passy na Butera Knowless

Yes ya Alpha Rwirangira

Try me ya Charly na Nina

Everything ya Uncle Austin na Meddy

AMASHUSHO Y'INDIRIMBO MEZA MU MWAKA WA 2018

Romeo and Juliet ya Dream Boys na Riderman

Mana we ya Dj Pius na Lady Jaydee

Blocka ya Bruce Melody

Winner ya Queen Cha

Darling ya Butera Knowless na Ben Pol

Adi Top ya Meddy

hipipo awards

Indirimbo y'umwaka

hipipo awards

Amashusho y'indirimbo y'umwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fabu5 years ago
    indirimbo y'umwaka ni ntakibazo by urban boys
  • edy5 years ago
    best video is darling by butera knowless and benpol
  • Bajeneza Cedrick5 years ago
    Njye Ndumva Ni Gute Nta Ndirimbo Ya Hiphop Nimwe Irimo Kndi Hari Abahanzi Benshi Baba rapel Bafite Ndindirimbo Zakunzwe!
  • twizerimana felix5 years ago
    indirimbo yumwaka meddy&the Ben =lose control best video Butera Knowles&ben pol =darling
  • Fally5 years ago
    ariko ubwo LET THEM TALK ya Diyen ko ntayibona muma Best videos zumwaka ? njye narumiwe nukuri





Inyarwanda BACKGROUND