RFL
Kigali

Indirimbo 'Kwangwaru' ya Harmonize na Diamond yaciwe mu mashuri yo muri Kenya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/03/2019 18:38
1


Abahanzi bo muri Tanzania, Diamond Platnumz na mugenzi we Harmonize bari mu gihirahiro nyuma y’uko indirimbo yabo bise ‘Kwangaru’ ikumiriwe mu mashuri yo muri Kenya. Nta muntu wemerewe kuyicuranga, kuyumvwa no kwiyikwirakwiza mu banyeshuri n’ibindi.



Guverinoma ya Kenya iciye iyi ndirimbo ‘Kwangwaru’ ya Harmonize na Diamond mu gihe yari igezweho muri Kenya n'ahandi. Umuyobozi w’Inama ngenzuzi ya Filime (KFCB), Ezekiel Mutua yavuze ko batazemerera abakiri bato kuririmba no kumva iyi ndirimbo kuko irimo amagambo yangiza umuco.

Yashimangiye ko Guverinoma ya Kenya yiteguye guhangana n’ibihangano byo mu bindi bihugu byamamaza urukozasoni, byangiza umuco, indangagaciro n’amategeko Kenya igenderaho.

Yagize ati “Ababyinnyi n’utubyiniro bakwiye kugenzura kugira ngo abahanzi bo mu bindi bihugu bataza kutwangirizwa umuco n’indangagaciro za Kenya. Kubera iki baza kuririmbira indirimbo muri Kenya kandi zahagaritswe mu bindi bihugu?."

Mutua yihanangirije abayobozi b’iki kigo ko badakwiye kwemerera abanyeshuri kuririmba iyi ndirimbo ‘Kwangaru’ n’ubwo yamenyekanye cyane. Yongeyeho ko Umuyobozi w’ishuri uzemerera abanyeshuri be kuririmba iyi ndirimbo, bazakizwa na Minisiteri y’Uburezi.

Ati “Ibi ntabwo ari ikibazo cy’ubucuruzi nk’uko bisanzwe. Abahanzi bo mu bindi bihugu baza kwangiza umuco wacu, abanyeshuri ugasanga bararimbira ba Nyina ngo ‘Inama inama’ no mu mashuri. Iriya ndirimbo ifite ubusobanuro bubi. Twayiciye mu mashuri.”


Indirimbo 'Kwangaru' ya Harmonize na Diamond yakumiriwe mu mashuri yo muri Kenya.

Yabwiye itangazamakuru ko Leta ya Kenya itazigera yemera ko indirimbo yahagaritswe mu bindi bihugu icurangwa yo. Yavuze ko abahanzi bo mu bindi bihugu badatanga imisoro muri Kenya. Ngo bakorana n’ababatumiye (utubyiniro n’abandi) bakishyura amafaranga, bakava muri Kenya badasoze. 

Yakomeje avuga ko Guverinoma igiye kujya igenzura ahabereye ibitaramo hanyuma igasaba uwabiteguye kwishyura imisoro. Muri Werurwe 2018 Leta ya Tanzania yahagaritse indirimbo 13 ba nyirazo bashinjwa kwangiza umuco n’indangagaciro babinyujije mu bihangano byabo. ‘Waka waka’, ‘Hallelujah’ ya Diamond zahagaritswe. 

Mu kiganiro,Harmonize aherutse guha Capital FM yemeye ko muri iyi ndirimbo harimo amwe mu magambo yamamaza ubusambanyi.

Mutua yavuze ko Leta ya Kenya yiteguye guhagarika indirimbo zamamaza ubusambanyi.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mwizerwa Elie4 years ago
    Yego Nibyo Iyondirimbo Ifite Ubusobanuro Bubi Nayumvishe Isobanuwe Na Rocky Numva Sinziza Kabisa Kwangwaru Igombaguhagarikwa





Inyarwanda BACKGROUND