RFL
Kigali

Indirimbo "Lazizi" Charly na Nina bakoranye na Orezi yinjiye mu 10 zikunzwe kuri MTV Base Africa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/08/2019 8:56
0


Mu minsi ishize ni bwo itsinda rya Charly na Nina ryashyize hanze indirimbo "Lazizi" bakoranye na Orezi. Kuri ubu iyi ndirimbo iri mu zicurangwa hano mu Rwanda no hanze ku mateleviziyo akomeye.



Imwe muri televiziyo zikomeye icuranga imiziki y'ibyamamare muri Afurika ni MTV Base Africa. Iyi irazwi cyane igakundwa n'abakunzi b'umuziki ku buryo bukomeye. Iyi televiziyo ni imwe mu zizwiho gucuranga no kumenyekanisha umuziki w'abanyafurika, ikaba izwiho kugira ikiganiro kitwa Top 10 Charts bacurangamo indirimbo 10 zikunzwe. Imwe muri izi ndirimbo igezweho ni Lazizi ya Charly na Nina bakoranye na Orezi ikaba iri ku mwanya wa munani.

LaziziLazizi indirimbo ya munani muri MTV Base Africa mu kiganiro cya Top10 Charts

Iyi ndirimbo ya Charly na Nina iri mu ndirimbo zigezweho muri iyi minsi, mu buryo bw'amajwi yakozwe na Pastor P mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na  Swangz Avenue. Charly na Nina iyi ndirimbo bayikoranye na Orezi umuhanzi ukomeye muri Nigeria. 

REBA HANO IYI NDIRIMBO "LAZIZI" CHARLY NA NINA BAKORANYE NA OREZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND