RFL
Kigali

Ingabire Marie Immaculee asanga irushanwa rya Miss Rwanda ntacyo rimaze, yatangaje uko abyifuza

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/01/2019 17:16
11


Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 riri kwerekeza ku minsi nyir'izina wo gutora uzaba Nyampinga w'u Rwanda wa 2019, ribaye ku nshuro ya 6 ndetse ritegurwa 100% n'abikorera (Rwanda Inspiration Back Up). Madamu Ingabire Marie Immaculee, umuyobozi wa Transparency Rwanda asanga mu myaka rimaze ntacyo abona rimariye abanyarwanda.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Madame Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n'akarengane yavuze ko atumva akamaro ka Miss Rwanda n’icyo iri rirushanwa rimariye abanyarwanda. Yagize ati "Nagerageje kumva akamaro ka Miss ariko wapi narakabuze. Sinzi icyo imariye abanyarwanda dore ko n’abayizi ari bacye cyane. N’ababaye ba Miss kugeza ubu simbona akarusho bazanye mu iterambere ry’igihugu."

Miss Rwanda

Ingabire Marie Immaculee ntabwo arumva akamaro ka Miss Rwanda

Ingabire Marie Immaculee yunzemo ati "Jyewe umunsi bakoze amarushanwa ya 'Nkubito z’icyeza' cyangwa ay’abakobwa bafite imishinga y’iterambere rigera ku rubyiruko rwinshi nzabishyigikira! Naho ngo umukobwa mwiza? Wapi. Ubwiza bw’umuntu buterwa n’umureba."

Aya ni amagambo ya Ingabire Marie Immaculee wanenze irushanwa rya Miss Rwanda mu gihe irushanwa ryo muri uyu mwaka wa 2019 riri kugana ku musozo. Kuri ubu hari gushakwa abakobwa 15 bazerekeza ku munsi wa nyuma w'irushanwa hakavanwamo Nyampinga w'u Rwanda 2019 mu birori bizaba tariki 26 Mutarama 2019 i Rusororo.

Miss Rwanda

Irushanwa Ingabire Marie Immaculee yashyigikira rigasimbura Miss Rwanda ni iry'abakobwa bafite imishinga

Mu irushanwa rya Miss Rwanda haba hashakishwa umukobwa wambikwa ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda, uyu akaba ari we unahagararira u Rwanda muri Miss World. Usibye ibi, uyu mukobwa uba wambitswe ikamba akunze kugaragara mu bikorwa binyuranye kimwe na bagenzi be baba barahatanye. Umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda  ahembwa imodoka nshya n'umushahara wa 800,000frw buri kwezi.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda bwari butaragira ikintu butangaza ku byavuzwe n'uyu muyobozi wa Transparency Rwanda, Ingabire Marie Immaculee.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayisenga Teddy5 years ago
    Ibyo uyu mudamu mfata nk'ikitegerezo avuga ni ukuri miss Rwanda ntacyo imaririye abanyarwanda reba akayabo kose bamuhemba ntacyo yakoze amashuri akaburi ibikoresho n'abarezi bagahembwa amarenza munsi bakora amasha arenga icumi buri munsi.
  • Benson5 years ago
    Ibi umuyirirwa yavuze nibyo 100% nashatse inyungu bifitiye abanyarwanda atarukwirirwa muma hotel ibi ntaho bitaniye nokubacuruza ubu reka bavemo noneho abagabo niho baba babonye imboga nigute Umwana wa 20 year udafite mumutwe hakora utazi nokwandika letter isaba akazi ngo ni miss ? erega na congebank ikabijya inyuma ngo iramamaza kuriya Niko kwamamaza? amafranga ijugunya hariya yagafashije benshi mubikorwa byiterambere ako irirwa inyuma yokurarura abana ntakindi kivamo Atari ubusambanyi.genda Rwanda waragendesheje
  • Silva Esmeron5 years ago
    Igihe Transparency Rwanda Imaze yo ni iki kigaragara imaze gukora mu iterambere ry'abanyarwanda uretse abayikurira n'abayikoramo kwirira imishahara itubutse gusa? Bareke n'abandi birire kuko isi ni ukurya nta kindi bose bakora.
  • Kamanzi Vincent5 years ago
    Mme Ingabire ndamushyigikiye cyane, iryo rushanwa uretse gusaza abana koko rimaze iki? Noneho batangiye no kunirukanira kuli TV imbaga yose ireba, twagiye twigana ibifite akamaro , kuriza abana koko? Babigize ibirori?? ESE uretse uriya Cogebank iha iyo modoka, abasigaye babayeho bate? Byabamariye iki?iyo mishinga bafitiye sosiyete Nyarwanda igize he bironona abana mu mitwe ingaruka no nyinshi cyane , tubitege amaso.
  • Tommy5 years ago
    Erega ibyaba byose ntawundi ukwiye ikamba numukobwa ugaraza ikintu kizamura abanyarwanda twamutoye dushyigikiye umushinga we wokurwanya imirire mibi Mwiseneza Josiane kandi azabikora kuko tuzamutera inkunga mubikorwa bye byose ntabwo turi kumushyigikira ubu, tumurinyuma kuko twese nicyo twifuza kuzamura igihugu cyacu turwanya igwingira ryabana
  • HUHO5 years ago
    akamaro karahari mucecu , kui entertaininga abantu , uwatsinze abona ibihembo, aduhagararira hanze , .... .......
  • Flodo5 years ago
    Uyu munama mwemera kubi wamugani iyo mishinga baby misi bakora igerahe? Nigihugu hose? Cg nagace runaka bajyamo ngo bayikozi ibyo bikotwa bakora niba bifitiye igihugu akamaro kuki batabigeza kubanyarwanda bose???? Congratulation ingabire marie imacule at uvuga ukuri abantu bose baba batinye
  • Nono 5 years ago
    Jye wa mubyeyi we ndagukunda Kuko ureba kure ntakamaro kaba miss rwose najye nabonye aho gufasha abakene ahubwo barafasha abakobwa ngo bafite ubwiza kugira ubwiza nta mumutwe bimaze iki?jyu Komeza utuvuganire mubyeyi wenda bizagira icyo bitanga
  • Neza5 years ago
    Tanga igitekerezo cyukowumva rikwire gutegurwa kugirango rigirire akamaro abowifuza koribagirira..... wiritesha agaciro kuko harabo rigafitiye. Uryitabiriye iyo agize amahirwe yokuryegukana rimugirira akamaro wenumuryango we nonemushatse kuvugako abo atari abanyarwanda murirusange nuwuhemunyamahanga ubarimo.?
  • Ase5 years ago
    Byari kumbabaza iyaba umuntu wo muri iki gihe cy'ikorabunga ubivuze ariko ni Mama wacu mu byukuri ariko n'ibinyamakuru bizi akamaro ka Showbiz mu kwiye gutegura icyegeranyo gisobanura neza akamaro ka Miss Rwanda. Even nuwo mukobwa uyahebwa nawe abona uko yiteza imbere mereye hafi cyane abarikoramo abajya kurireba nabaryitabiriye babona imirimo kuko baba menye. Hari byinshi njye ndarishyigikiye pe.
  • Muna5 years ago
    Urakoze cyane Ingabire umwe mubo nkunda kumva uvuga ushize amganga rwose umwe mubanyarwanda bacye bibohoye Njyewe mbyumva nkawe pe sinumva sinzanumva akamaro kibingibi bigendamo ama frw angana kuriya washaka inyungu rusange kubene gihugu ukayibura ese ntacyo bimaze rwose .





Inyarwanda BACKGROUND