RFL
Kigali

Ingangare bo mu Bubiligi bashobora kwitabira igitaramo cya Jules Sentore yise ‘Inganzo yaratabaye’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/05/2019 18:43
0


Itsinda Ingangare rigizwe n’abasore babiri Lionel Sentore mubyara wa Jules Sentore na Uwizihiwe Charles bashobora kwitabira igitaramo gikomeye umuhanzi washikamye ku njyana ya Gakondo, Jules Sentore amaze iminsi ategura yise ‘Inganzo yaratabaye’.



Impapuro zamamaza iki gitaramo zatangiye kujya hanze mu mpera za Mata 2019. Icyoyitungiye Jules Bonheur wamenyekanye mu muziki nka Jules Sentore ageze kure imyiteguro y’igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ kizaba tariki 5 Nyakanga 2019, kizabera Kigali Conference and Exhibition Village(KCEV) ahasanzwe hazwi nka Camp Kigali. 

Ni igitaramo cyitezweho guhuriza hamwe abahanzi bakora umuziki Gakondo ku giti cyabo banyuze mu itsinda Gakondo Group ryanyuzemo icyogere mu nkuba Masamba Intore, Jules Sentore, Teta Diana n’abandi.

Uwizihiwe Charles yabwiye INYARWANDA ko bishimiye kuzataramana na Jules Sentore nk’umuvandimwe wabo bakuranye bagombaga gushyigikira mu rugendo rwe rw’umuziki. Ingangare ni itsinda ry'ababyinnyi bubakiye ku njyana Gakondo babarizwa mu Bubiligi. Jules Sentore avuga ko kugeza ubu atahita yemeza ko Ingangare bazaza mu gitaramo cye ariko ko ateganya kubatumira. 

Jules Sentore amaze iminsi yamamaza igitaramo 'Inganzo yaratabaye' azakora tariki 05 Nyakanga 2019

Itsinda Ingangare ryashizwe mu 2017 rigizwe na Lionel Sentore akaba mubyara wa Jules Sentore afatanyije na Uwizihiwe Charles. Bombi batojwe na Sentore Athanase [Umubyeyi wa Masamba Intore] akaba  Sekuru w’umuhanzi Jules Sentore na Lionel Sentore. 

Mu gihe bamaze mu rugendo rwo gucuranga inanga no kwamamaza injyana Gakondo, bakoze indirimbo zakunzwe. Bashyize hanze indirimbo ‘Bya bihe’, ‘Kamananga ft ngarukiye Daniel’,  Imena ft kayirebwa Cecile, ‘Rayon sports yacu [Yamenyekanye nka ‘Murera]’, ‘Umumararungu’ n’izindi.  

Jules Sentore amaze kubaka izina mu njyana Gakondo afite ubuhanga bw’umwimerere mu kuririmba adategwa. Yakunzwe mu ndirimbo ‘Umpe akanya’, ‘Kora akazi’, ‘Diarabi’ ndetse na ‘ Gakondo ‘ aherutse gushyira hanze.

Mu 2013 yasohoye alubumu yise ‘Muraho neza’, mu 2017 amurika iyo yise ‘Indashyikirwa’ yazirikanyemo umurage yasigiwe na Sentore.  Ni umwe mu bahanzi bahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki nyarwanda. Yahatanye muri Primus Guma Guma Super Stars ndetse no muri Salax Awards n’andi. 

Ingangare bavuga ko biteguye gususurutsa abanyarwanda

Ingangare bari kumwe na Cecile Kayirebwa

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GAKONDO' YA JULES SENTORE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND