RFL
Kigali

Ingangare na Ballet Irebero batumiwe kuririmba mu gitaramo cy’Umuganura mu Bubiligi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/07/2019 9:58
0

Charles Uwizihiwe na Lionel Sentore bagize Ingangare, Itorero Irebero, abitwa Imisozi 1000, Dj Saido na Dj Azam batumiwe gutanga ibyishimo mu gitaramo cy’Umuganura kizabera mu gihugu cy’u Bubiligi mu Mujyi wa Blankenberge muri Casino yaho.

Ni igitaramo cyateguwe na DRB Flanders ifatanyije na Equity Bank Rwanda PLC. Ni igikorwa ngarukamwaka gisanzwe kibera muri West Flandre(Amajyaruguru y'Ububiligi). Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku itariki 03 Kanama 2019.

Muri uyu mwaka w’2019 kizabera mu Mujyi wa Blankenberge muri salle ya CASINO. Abazitabira umuganda bazabanza guhurira hamwe 12h30 Bruxellstraat1 8380 Zeebrugge  aho bazakora umuganda.

Nyuma y'umuganda bazajya kwizihiza umuganura Blankenberge muri salle ya CASINO  ndetse bakore n’igitaramo batumiyemo Itorero Ingangare, Ballet Irebero, Imisozi 1000, Dj Saido na Dj Azam.

Lionel Sentore (Ingangare) yatangarije INYARWANDA, ko bavuye mu Rwanda nyuma yo kuririmba mu gitaramo “Inganzo yaratabaye” cya Jules Sentore bagira ngo bajye kwitegura iki gitaramo batumiwemo mu Bubiligi ari naho basanzwe babarizwa.

Yavuze ko muri iki gitaramo biteguye gukumbuza benshi u Rwanda. Ati “Bitegure ko tuzabataramira bigatinda mu njyana Gakondo tukabakumbuza u Rwanda bitarabaho.”

Yvette Umutangana Umuyobozi wa DRB mu gace ka  Flandre wateguye iki gikorwa kizahuriza hamwe abanyarwanda n’inshuti zabo

Umutangana yabwiye INYARWANDA, ko gutegura iki gikorwa habayeho ubufatanye bw’Umujyi wa Brugge ndetse na Equity Bank yo mu Rwanda.

Avuga ko muri iki gikorwa, Equity Bank izatanga ibisobanuro ku mikorere yabo inakangurira abanyarwanda batuye mu mahanga gushora imari babicishije muri banki yabo.

Yavuze ko gutumira Ingangare bashingiye ku kuba barihangiye imirimo binyuze mu buhanzi kandi bamenyekanisha n’umuco w’u Rwanda.

Ati “Ingangare twabatumiye kuko bamenyekanisha umuco bakoresheje ubuhanzi kandi n'umuganura ni ukwishimira ibyagezweho nabo niwo mwanya wabo wo kwerekana ibyo bigejejeho kuko ari bamwe mu bahanzi bihangiye imirimo bakoresheje ubuhanzi.”

Akomeza avuga ko iki gikorwa kizitabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubirigi, Nyakubahwa Amb. Amandin Rugira, abayobozi b'umugi wa Brugge ,abayobozi batandukanye ndetse nabayobozi batandukanye ba Diaspora nyarwanda . Ni igitaramo avuga ko kizatangira saa ine z’ijoro kugeza saa kumi nimwe za mugitondo.

Ni igitaramo cyateguwe na DRB Flanders ifatanyije na Equity Bank Rwanda PLC. Ni ngarukamwaka gisanzwe kibera muri West Flanders. Iki gitaramo giteganyijwe kuba kuya 03 Kanama 2019.

Muri uyu mwaka w’2019 kizabera mu Mujyi wa Blankenberge aho bazabanza gukora umuganda bizihize umuganura ndetse bakore n’igitaramo batumiyemo Itorero Ingangare, Ballet Irebero, Imisozi 1000, Dj Saido na Dj Azam.

Lionel Sentore (Ingangare) yatangarije INYARWANDA, ko bavuye mu Rwanda nyuma yo kuririmba mu gitaramo “Inganzo yaratabaye” cya Jules Sentore bagira ngo bajye kwitegura iki gitaramo batumiwemo mu Bubiligi ari naho basanzwe babarizwa.

Yavuze ko muri iki gitaramo biteguye gukumbuza benshi u Rwanda. Ati “Bitegure ko tuzabataramira bigatinda mu njyana Gakondo tukabakumbuza u Rwanda bitarabaho.”

Yvette Umutangana Umuyobozi wa DRB Flanders yateguye iki gikorwa kizahuriza hamwe abanyarwanda n’inshuti zabo, yabwiye INYARWANDA, ko gutegura iki gikorwa habayeho ubufatanye bw’Umujyi wa Brugge ndetse na Equity Bank yo mu Rwanda.

Avuga ko muri iki gikorwa, Equity Bank izatanga ubusobanura ku mikorere yabo inakangurira abanyarwanda batuye mu mahanga gushora imari babicishije muri banki yabo.

Yavuze ko gutumira Ingangare bashingiye ku kuba barihangiye imirimo binyuze mu buhanzi kandi bamenyekanisha n’umuco w’u Rwanda.

Ati “Ingangare twabatumiye kuko bamenyekanisha umuco bakoresheje ubuhanzi kandi n'umuganura ni ukwishimira ibyagezweho nabo niwo mwanya wabo wo kwerekana ibyo bigejejeho kuko ari bamwe mu bahanzi bihangiye imirimo bakoresheje ubuhanzi.”

Akomeza avuga ko iki gikorwa kizitabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bibirigi, Amb. Amandin Rugira ndetse na bamwe mu bayobozi bo muri Brugge. Ni igitaramo avuga ko kizatangira saa sine z’ijoro kugeza bucyeye.

Ballet Irebero, Ingangare, Dj Saido, Dj Azam n'Imisozi 1000 batumiwe mu gitaramo kizabera mu Bubiligi

Ballet Irebero

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND