Robinson Fred Mugisha [Element Eleeeh] na Moïse Irabusa [Prince Kiiiz] kuba batangira gukora nk’abatunganya umuziki ku giti cyabo byagira ingaruka ki kuri bo ubwabo no ku muziki nyarwanda.
Iminsi ishize ari myinshi havugwa inkuru y'uko Element na
Prince Kiiiz bari mu nzira yo gutangira kwikorera ku giti cyabo. Ibi ariko ku
ruhande rwa Eleeeh bikaba bitarasobanuka neza.
Kuko mu itangazo riheruka gushyirwa hanze na 1:55AM
bagaragaje ko akiri umwe mu banyamuryango babo. Ku ruhande rwa Prince Kiiiz we
yamaze gutangaza ko igihe kigeze ubu yatangiye kwikorera.
Country Records yari amaze iminsi akorera imwifuriza
amahirwe masa. Muri iryo tangazo kandi bongeye kwitsa ku ngingo y'uko Element
atagakwiye kwiyitirira ibikorwa byabo,
Aha Country Records yavugaga ko yahaye byose uyu musore
none akaba yifuza no kwiyitirira Afro Gako batangije. Iyi ngingo tukaba ariko
atariyo tugiye gutindaho ahubwo twifuza gutera icyumvirizo mu bibazo bisa
nk'ibyakemuka mu muziki
Igihe yaba Prince Kiiiz na Element baba batangiye
kwikorera.
Hano wahera ku mubano usanzwe aba basore bakomeje guheka
uruganda rw’abatunganya umuziki basanzwe bafitanye n’abahanzi n’inzu
bakoreraga.
Ugiye ku ruhande rwa 1:55AM, kugeza ubu biracyagoye kubona
abahanzi biganjemo abakuru bisanga muri iyi nzu bitewe ahanini n’uburyo abayigize
wavuga ko ari abo mu kiragano cya vuba.
Ibi bituma usanga iyi nzu ahanini iyobokwa n’aba basore n’inkumi
nabo batari benshi bo muri ibi bihe.
Dore ko abayigana hakirimo umusumarii wo kwiyumvisha ko
yagenewe abahanzi bayo aribo Bruce Melodie, Ross Kana na Kenny Sol.
Nko ku muhanzi The Ben we biragoye ko yabasha kubona uko
akorana indirimbo na Element bishingiye ahanini ku mubano we na bamwe muri iyi
nzu udahagaze neza.
Aha wahera kuri Coach Gael nyiri 1:55AM
wabanje gushaka gukoranaho na we nyamara bikarangira bidakunze ndetse n’ubu
bivugwa ko uyu muhanzi yamwambuye amafaranga atari make.
Hakaza kandi na Bruce Melodie wakomeje kugaragaza ko
yasuzuguwe inshuro zirenga imwe na mugenzi we The Ben ibintu bimaze imyaka
bikururana.
Ibi bivuze ko hakiri umusumari bigoye kurandura mu
mikorere yisanzuye no kubasha guhaza ibyifuzo by'abafana n’abahanzi kuri Element
mu gihe cyose yaba adafashe umwanzuro wo gutangira kwikorera.
Urebye mu nguni za Prince Kiiiz ni umusore ufite abahanzi
baziranye kuva mu buto biganjemo abanyuze mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo.
Iminsi yari amaze muri Country Records nayo yamwaguriye
amarembo inatuma ashinga imizi bityo kuba yakomeza gukorera muri Country
Records imusaba ko bagabana ku byo yinjije.
Ikaba kandi irimo abandi birumvikana baba basa n’abahatanye
umunsi ku wundi kuko nabo bashaka kwerekana ko bamurenze, wavuga ko nta mahirwe
menshi bimuhereza.
Ku rundi ruhande ariko hari abakiriya yari afite azahomba
bazaga bakurikiye izina rya Country Records nubwo hari n’abandi azunguka
batiyumvagamo iyi nzu.
Nka Bruce Melodie bigoye kuba yahisanga nk'uko byari
bisanzwe mbere y'uko agera muri 1:55AM dore ko ihangana ry’uyu mugabo na The Ben
ryatumye hari uburyo atangira kwikandagira kuri Noopja usanzwe ari umuntu we wa
hafi .
Ibi bisobanuye ko nk’umucuzi w’umuziki ko hari urwego
ariho ku buryo gukomeza gukorera muri Country Records imusaba ko bagabana ku
mafaranga ya buri gikorwa yakoze.
Umuntu arebye neza akaba yavuga ko ku iterambere ry’umuziki
kuba aba basore babadafungiye hamwe hari umurindi n’ubwisanzure byakongera mu
muziki wa none.
TANGA IGITECYEREZO