RFL
Kigali

Ingaruka turazisangira- Hatangijwe ihuriro ry’imikoranire hagati y’ibihugu bya Afurika mu kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:8/03/2023 5:28
0


Iri huriro ryatangijwe mu Inama y’iminsi ibiri iri kubera mu Rwanda, ihuza abayobozi b’ibigo bishinzwe kubungabunga ibidukikije muri Afurika, mu rwego rwo gushyira hamwe mu gushakira Afurika ibisubizo birambye.



Iyi nama yatangiye kuwa Kabiri tariki 7 Werurwe ikaba iri burangire kuri uyu Gatatu tariki 8 Werurwe 2023, igamije gushakira hamwe ibisubizo birambye cyane ko mu bigendanye n’ibidukikije, iyo igihugu kimwe gishyizeho ingamba zo kubungabunga ibidukikije kikanazishyira mu bikorwa nyamara ikindi ntikibikore, ingaruka zitugeraho twese.

Ni inama yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije, UNEP, Ibiro bya Afurika, ifatanyije n’u Rwanda binyuze mu Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije, REMA nyuma y’inama y’abaminisitiri b’Ibidukikije yabaye umwaka ushize bagasanga hakwiriye kubaho ubufatanye bw’ibijugu byose bya Afurika kugira ngo imbaraga za bamwe zidapfa ubusa.

Bimwe mu byagarutsweho muri iyi nama, ni ukurebera hamwe uko ibihugu bimwe byakwigira ku bindi, ndetse bikanashyigikira ingamba zafashwe n’ibindi bihugu mu rwego rwo kugira ngo imbaraga ziba zashyizwemo zidapfa ubusa, no kugira ngo hadashyirwa imbaraga nyinshi mu kureba uko ingamba zashyirwa mu bikorwa nyamara hari ibihugu byamaze kubikora bikagenda neza.

Iyi nama yagarutse ku bibazo bitatu byugarije isi y’ibidukikije dusangiye twese ku isi by’umwihariko Afurika, aribyo imihindagurikire y’ibihe (Climate change), urusobe rw’ibinyabuzima ruri gutakara umunsi ku wundi (loss of biodiversity), ndetse n’ihumanywa ryaba iry’ikirere, imigezi, ubutaka, n’imyanda (pollution and waste hazarduous).

Ibi bizatuma imbaraga ibihugu bimwe byakoresha birwana no kwiga ku ngamba zimwe na zimwe zo kubungabunga ibidukikije no kuzigerageza zigabanyuka, kuko bizaba bifite urugero rwiza rw’ibihugu byabikoze mbere bikagenda neza.

Abitabiriye iyi nama baganiriye na InyaRwanda, abenshi bagarukaga ku kuba bazigira ku Rwanda uburyo bwo guca amashashi ndetse na pulasitiki zikoreshwa rimwe (single use plastics).

Umuyobozi w’Ibiro bya Afurika mu ishami rya Loni rishinzwe ibidukikije (UNEP), Frank Turyatunga, yavuze ko burya biba byiza buri gihe gukorera hamwe, bamwe bakigira ku bandi, abafite ibyo barusha abandi bakabigisha, tugatahiriza umugozi umwe. 

Ati: “Twese ntabwo turi intyoza mu bigendanye n’ibidukikije, dufite ibibazo bitandukanye mu bihugu byacu, ariko kandi hari ibibazo byinshi ndetse n’amahirwe duhuriyeho mu bihugu byacu. Niyo mpamvu aho kugira ngo ugerageze gukemura ikibazo cyangwa gukoresha amahirwe ufite wenyine, ushobora kwigira ku bandi.”

Bwana Frank Turyatunga yavuze ko biba byiza gukorera hamwe

Nawe yagarutse ku rugero rw’u Rwanda agira ati: “Reka mbahe urugero, u Rwanda rurayoboye mu bijyanye no gucunga no gukumira pulasitike zikoreshwa rimwe gusa (single use plastics)… ibindi bihugu bikirwana n’uru rugamba, ntibazi aho batangirira n’uko bakomeza. Mu kugirana ibiganiro n’ Abayobozi mu Rwanda mu rwego rw’ibidukikije ku rwego rwa tekiniki, bazashobora gusimbuka kandi birinde amakosa bashoboraga kuzakora mu ntangiriro, babashe kugeza ku bihugu byabo tekiniki koko zashyirwa mu bikorwa zigatanga umusaruro….”

Abena Ayensu, umuyobozi wa EPA (Environmental Protection Agency) muri Ghana, yashimiye u Rwanda kubw’iki gikorwa anavuga ko bizabafasha kunguka byinshi bigiye kubandi. Yagize ati: “…Twizera ko uyu ari umwanya mwiza kuri twe nk’abayobozi b’ibigo byo kubungabunga ibidukikije, kureba uburyo twakemura ibibazo bitatu byugarije isi; ihumanya [ry’ibintu byose yaba amazi, ubutaka, ikirere,…], imihindagurikire y’ibihe n’icyendera ry’urusobe rw’ibinyabuzima.”

Madame Abena Ayensu yavuze ko Ghana izigira ku Rwanda uburyo bwo guca pulasitiki zikoreshwa rimwe

Nawe yunze mu rya bagenzi be ndetse anavuga ko iwabo bagifite urugendo agira ati: “… icya mbere ni ukwigira ku Rwanda uburyo rwarwanyije pulasitiki, dore ko ari ikibazo gikomeye muri Afurika. Nk’igihugu, Ghana dufite amategeko yo kurwanya pulasitiki (zikoreshwa rimwe) aha ndashaka kuvuga ko tutaratangira kuyashyira mu bikorwa, turacyari mu biganiro…”.

Umuyobozi wa REMA, Juliet Kabera, yavuze ko u Rwanda ruzungukira mu kuganira n’aba bayobozi bo mu bihugu bya Afurika, ndetse ko bose bazanabasha kwigira kubandi.

Ati: “Duhuriye hano nk’abayobozi b’ibigo … mu bihugu bitandukanye dushinzwe kubungabunga ibidukikije. Impamvu y’iri huriro ni ukugira ngo duhanahane amakuru, dusangire experience, iwanyu mubikora mute? Hano tubikora gute? Twahoze tuganira tuvuga ko dufite amategeko atandukanye na za politiki zikoze neza, ariko ntabwo turi ku rugero rumwe rwo kubishyira mu bikorwa. Iyo duhuriye hamwe rero, tubasha kwigira kuri bagenzi bacu. Abarimo gushyira mu bikorwa izi politiki n’amategeko mu buryo burenze abandi, akaba yasangiza bagenzi be uburyo babikora iwabo.”

Yaboneyeho kuvuga ko hari ubwo iyo igihugu kimwe gishyizeho ingamba ikindi ntikigire icyo gikora byangiriza cya gihugu cya mbere, kandi nyamara ingaruka zaza zikagera hose.

Ati: “Urugero ... amasashi aturuka mu bindi bihugu akinjizwa hano kandi twebwe hano turwana no kuyakumira, icyo ni kimwe muri byinshi tuzungukiramo hano. Niba hano dufite gahunda yo kudakoresha ibikoresho bikozwe muri pulasitike bikoreshwa inshuro imwe, mu bindi bihugu bihari, tukaba turimo tubona ko mu gihugu runaka aribo bantu ibyo bikoresho binyura kenshi bizanwa mu Rwanda, kandi birimo bizanwa mu buryo buri ‘illegal’, bwa magendu, kuba dufite iri huriro… ni uko byatworohera kuba twavugana n’abayobozi b’ibigo muri icyo gihugu.

Tukaba twababwira aho tubibona, aho bituruka, ingano yabyo, ubwoko bwabyo, bityo tukaba twabasha kuba twafatanya mu kubungabunga ibidukikije.”

Yashimangiye ko ikibazo atari amasashe gusa, “Hariho amasashe ariko hari n’indi myanda. Ndetse imwe ifite no kuba yateza ingaruka zikomeye cyane ku buzima bw’umuntu, tuzita hazardous waste, hari igihe zaturukayo, wenda zizanwa mu buryo n’abayobozi b’ibigo batabizi. Ariko twebwe hano iyo tubashije kubibona, ayo makuru turayatanga, tukaba twakumira ibyo bikorwa bikomeza kwangiza ibidukikije.”

Umuyobozi wa REMA yavuze ko inzego z’igihugu iyo zikorera hamwe byose bibasha kugenda neza

Yagarutse ku ngingo eshatu iyi nama irebaho cyane arizo “Gukumira imihindagurikire y’ibihe cyangwa kongera imyuka yangiza ikirere, no kugerageza tugabanye kugabanuka k’urusobe rw’ibinyabuzima, no gukumira ihumanya ry’ibindi byose bitari ikirere ariko n’ubutaka n’amazi ariyo pollution muri rusange.”

Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gusangiza ibihugu byitabiriye iyi nama bimwe mu bikorwa “Initiatives” u Rwanda rukora mu kubungabunga ibidukikije harimo umuganda, ‘Car free day’, ndetse by’umwihariko n’uburyo inzego zinyuranye mu Rwanda zikorana bya hafi na REMA ndetse na Minisiteri y’Ibidukikije kugira ngo ibyo byose n’ibindi bishoboke.


Habayeho gufata ifoto y’urwibutso mbere yo kwerekeza muri Nyandungu Eco-Park kwigira kubyagezweho

Umunsi wa mbere w’iyi nama wasojwe n’urugendo rwo kwereka abitabiriye zimwe mu ngamba zashyizweho mu kubungabunga ibidukikije rwakorewe kuri Nyandungu Eco-Park, aho biboneye n’amaso yabo bakanasobanurirwa uburyo Nyandungu Eco-Park yahoze ari igishanga giteza ibibazo nyamara ubu hakaba ari ahantu harimo ibimera byifashishwa mu buvuzi, ibiti bitanga umwuka mwiza ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima bifasha mu gutuma isi yacu igira ‘equilibre’ kandi ikarushaho kuba nziza.


Baganiriye bungurana ibitekerezo bagendeye kubyo ibihugu byabo byagezeho


Banaganiriye kubyo batari bageraho bagomba kwigira ku bandi


Bemeza ko icya mbere kandi cy’ingenzi ari ugushyira hamwe

Bakigera muri Nyandungu Eco-Park babanje gusobanurirwa ko hahoze igishanga cyatezaga ibibazo


Nyuma yo kureba ibimera bivura, berekeje ku biyaga


Bamaze kureba bimwe mu bimera bivura bisigaye bituye aho igishanga cyahoze


Bigiye byinshi ku Rwanda ndetse baniyemeza gukorera hamwe


Kimwe mu biyaga biri muri iyi Eco-Park


Icyiha, Umuduha (Euphorbia Candelabrum) ni ikimera kigira/kivura uburozi


Umuravumba (Tetradenia Riparia) uvura Gonorrhea (imiteezi), Diarrhea (impiswi), Toothache (amenyo), Malaria (malariya), Angina (angine)


Mu rusobe rw’ibinyabuzima bihaba harimo n’inyoni







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND