RFL
Kigali

Ingeri zose zari zihagarariwe! Ibyamamare byitabiriye igitaramo cy'amateka cya Chryso Ndasingwa - AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:6/05/2024 13:20
0


Mu ijoro ryakeye, Chryso Ndasingwa yakoze igitaramo “Wahozeho album launch” cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru BK Arena ikuzura ndetse ibyamamare bitandukanye bikaza kumushyigikira.



Chryso Ndasingwa yakoreye igitaramo cy’akataraboneka muri BK Arena kuwa 05 Gicurasi 2024. Cyagaragayemo amasura menshi y’ibyamamare byaje kumushyigikira mu murimo w’Imana yakoreye muri iyi nyubako itinywa na bose. 

Muri iki gitaramo cyiswe "Wahozeho Album Launch", Miss Nishimwe Naomie wari umaze iminsi ateguza ubudasiba abakurikirana ibyo ashyira ku mbuga nkoranyamabaga ze, yitabiriye iki gitaramo ndetse agaragaza ko yanyuzwe n’abanyuze imbere ye bose baramya Imana.

Si Naomie gusa, Kathia wamenyekanye cyane mu itsinda rya Mackenzie yari umwe mu bitabiriye iki gitaramo ndetse inshuro nyinshi yagaragaraga ari mu byishimo ndetse anabyina.

Anitha Pendo umwe mu banayamakuru bamaze igihe bakunzwe cyane mu myidagaduro, yitabiriye iki gitaramo ndetse abonye ibihe byiza ari kugirira muri BK Arena akora ikiganiro imbona nkubone (Live) kuri Instagram ye mu rwego rwo kuvumbya abatabashije kuhagera. 

Umuramyi Gaby Kamanzi yari yaje gushyigikira mugenzi we Chryso

 

Prophet Claude Ndahimana na Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi benshi hano mu Rwanda, ni bamwe mu baje gufatanya ndetse no gushyigikira Chryso Ndasingwa muri iki gitaramo cy’amateka. 


Umushumba wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu wanavuze ijambo ry’Imana, ari kumwe n’umufasha we Pastor Lydia Masasu bitabiriye igitaramo cya Chryso Ndasingwa. Byari umugisha kuko Apotre Yoshua Masasu atari akunze kwitabira ibitaramo. 

Umunyarwenya Dogiteri Nsabi yitabiriye iki gitaramo ndetse ashima Imana yamurinze mu minsi ishize ubwo yakoraga impanuka yashoboraga guhitana ubuzima bwe ariko Imana ikinga ukuboko ntihagira icyo aba.

Aime Uwimana yataramiye abitabiriye igitaramo 'Wahozeho Album Launch'

Ishimwe Josh yataramiye abitabiriye igitaramo cya Chryso Ndasingwa


Chryso Ndasingwa yanditse amateka muri BK Arena.


Ubwo yinjiraga ku rubyiniro, Chryso Ndasingwa yakiriwe nk'umwami







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND