RFL
Kigali

Inkundura yabaye muri APR FC mu 2019 igiye kwimukira muri Rayon Sports

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/06/2021 9:49
1


Mu 2019 APR FC yigeze gusaba bamwe mu bakinnyi bagera kuri 16 ko bajya gushakira ahandi kubera umusaruro udahagije, kuri ubu iyi ndirimbo ishobora kuba igiye kwikirizwa na Rayon Sports.



Akenshi buri mwaka usanga amakipe ya hano mu Rwanda akunze gutandukana n'abakinnyi batari bacye kubera umusaruro udahagije baba baragize mu mwaka w'imikino utambutse. Rayon Sports irasoza umwaka w'umwijima kuri uyu mugoroba yakira ikipe ya Espoir FC umukino uri bubere i Bugesera. Impala nizo zaririmbye ngo 'nta warubara', ariko uyu mwaka nawo si uwo kubara kuri Rayon Sports kubera umusaruro icyuye ubaye ari uwo mu ishuri yahita isibira.


Luvumbu wagaragaje urwego rwo hejuru Rayon Sports iri gushaka ukuntu yamugumana 

Mu gihe iyi kipe itarakina umukino wa nyuma na Espoir FC imaze gukina imikino 12, yatsinzemo imikino 3 inganya imikino 5 itsindwa imikino 4. Mu gihe hatarakinwa umukino wa Espoir FC, Rayon Sports ifite umusaruro w'umwaka ungana n'amanota 14 kuri 36 imaze gukina. Ni umusaruro udashimishije habe na mba kuri iyi kipe igiye kumara imyaka 2 idasohokera igihugu kuko n'uyu mwaka ntaho izajya.


Guy Bukasa watozaga iyi kipe yabonye atabivamo arigendera 

Umutoza watangiranye n'iyi kipe Guy Bukasa yamaze kwegura ariko hari n'abakinnyi bagomba kumukurikira harimo abazirukanwa ndetse n’abatazongererwa amasezerano nk'uko amakuru agera ku InyaRwanda abihamya.

Muri abo bakinnyi harimo: Amran Nshimiyimana, Kayumba Sother, Mabote Assis, Jean Vital Orega, Ciza Hussein Mugabo wari ushoje amasezerano ye, Drissa Dagnogo wari ushoje amasezerano ye, Maxime Sekamana, wabanje no kwanga kugaruka mu ikipe adahawe amafaranga ye, Bashunga Abuba, Habimana Hussein, Mudacumura Jackson ushobora gutizwa na Kwizera Olivier.


Kwizera Olivier yatengushye abafana ba Rayon n'abanyarwanda 

Nk'uko imyaka igenda indi igataha, amakipe akazana abakinnyi akarekuza abandi, Rayon Sports niyo kipe yitezwe cyane ku isoko rigiye kuza kugira ngo irebe ko yazitwara neza mu mwaka w’imikino 2021/2022.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karisa Alphonse2 years ago
    Kugumana ashobo abandibakagenda tugakoresha abana bato nabanyamahangabashoboye nokwitondera kugura





Inyarwanda BACKGROUND