RFL
Kigali

Intimba ya Gerard Mbabazi wibutse abe bishwe muri Jenoside ku munsi w’ ubukwe bwabo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/04/2019 14:35
2


Umunyamakuru Gerard Mbabazi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yandikanye ishavu n’agahinda avuga ko Venantie n’umukunzi we Dr.Claude bishwe ku itariki 23 Mata muri Jenoside akaba ari umunsi biteguraga gukoreraho ubukwe bwabo.



Venantie wishwe muri Jenoside yari umuvandimwe wa Nyina; Dr Claude we yari umukunzi we, bombi biciwe mu Mujyi wa Butare. Dr Claude na Venantie bari abakozi ku bitaro bikuru bya kaminuza ya Butare (CHUB).

Gerard Mbabazi yanditse ku rukuta rwa instagram, kuri uyu wa 21 Mata 2019, avuga ko tariki 23 Mata 1994 yibuka ko hishwe Venantie na Dr.Claude bitegura gukora ubukwe kuri iyi tariki.

Yavuze ko Venantie na Dr.Claude bari bafitanye inkuru y’urukundo itangaje itaramenywe na benshi. Ati “Imwe mu nkuru ibabaje mu muryango wanjye ya Venantie n’umukunzi we Dr Claude. Isi ntabwo yigeze imenya inkuru y’urukundo rwanyu ariko twararokotse kugira ngo tuzayibabwire. Kandi twiteguye kwishimira urukundo rwanyu mu muryango wacu, kuri uyu wa 23 Mata.”

Yakomeje avuga ko bombi bishwe ku munsi umwe. Yongeraho ko ubwo Venantie yarimo yitegura ubukwe n’umukunzi we Dr.Claude yanze kujya kwiga Kaminuza i Bujumbura mu Burundi agira ngo ategure neza umunsi wari udasanzwe mu buzima bwe.

Yagize ati “Mwembi babishe ku munsi umwe!...Nzabwira isi ko wowe Venantie twakundaga kwita Veve waretse kujya kwiga kaminuza i Bujumbura ugira ngo utegure ubukwe (bwagombaga kuba tariki 23 Mata 1994) n’umukunzi wakundaga by’ukuri."

Mbabazi yavuze ko atazigera yibagirwa kuvuga ko ‘Venantie yari mwiza’. Yashimangiye ko Jenoside itazongera kubaho kandi ko abarokotse biyubatsemo icyizere cy’ubuzima. Yihanganishijwe na benshi bamubwiye gukomera muri ibi bihe bitoroshye.

Gerard Mbabazi yanditse kuri instagram avuga ko Venantie na Dr.Claude bishwe ku itariki 23 Mata 1994 ku munsi w'ubukwe bwabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukumburwa Joyeuse5 years ago
    Ihangane muvandimwe nubwo bitoroshye.
  • Bugeni5 years ago
    Hari uwaba azi izindi inkuru kurupfu rwa Dr Claude na fiance we. Utundi dufoto. Details zuko yishwe muri genocide byadufasha. No kumwibuka byatworohera. Naho yaba ashyinguwe





Inyarwanda BACKGROUND