Umuziki nyarwanda ugenda wunguka amaraso mashya uko bwije n’uko bukeye, yaba ab’igitsina gabo n’ab’igitsinagore dore ko ingeri zitandukanye ziwuyoboka uko bwije n’uko bukeye.
Binagaragazwa n’umubare munini w’abahanzi benshi bamaze kwinjira ku isoko rya muziki nyarwanda, barimo abamaze kumenyekana n’abandi basa nk’abakiri kwishakisha.
Mu bahanzi bashya binjiye mu muziki batangiranye ingamba nshya umwaka wa 2024, harimo Munyurangabo Eric ukoresha amazina ya Beric mu muziki.
Uyu musore ubusanzwe atuye mu Bufaransa. Beric watangiye umuziki mu 2023, afite indirimbo ebyiri zirimo iyo “Amayoga’’ n’iyo aheruka gushyira hanze yahuriyemo n’itsinda rya The Same bise “Tatu’’.
Yabwiye InyaRwanda ko yatangiye kwiyumvamo umuziki akiri muto ariko akagenda agorwa no kubona ubushobozi. Ati “Umuziki nawiyumvisemo nkiri muto, gusa ngenda mbura ubushobozi bwo kuwukora, biza gukunda mu 2023.’’
Avuga ko yakuriye mu makorali aba ari byo bituma awimariramo. Ngo mu muryango we nta wundi muhanzi uririmba ku giti cye urimo usibye ko hari abaririmba mu makorali bisanzwe bitari iby’umwuga.
Yemeza ko afite ingamba zo kuzaba umuhanzi mpuzamahanga akavana umuziki nyarwanda ku rwego rumwe akawugeza ku rundi. Ati “Nifuza kuba umuhanzi mpuzamahanga.’’
Beric yemeza ko gukora umuziki biba bigoye cyane unabifatanya n’akazi ariko kubera ko ari impano ye ntabwo atajya abyinubira.
Beric ni umwe mu bahanzi binjiye mu 2024 bafite ingamba zo gukora cyane bakagera ku rwego mpuzamahangaUyu musore w'imyaka 23 amaze igihe gito agiye gutura mu Bufaransa ari na ho akorera umuziki we The Same yafatanyije na Beric mu ndirimbo aheruka gushyira hanze
TANGA IGITECYEREZO