RFL
Kigali

INYARWANDA TOP10: Indirimbo 10 zirangije icyumweru cya kabiri cya 2019 zikunzwe mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/01/2019 16:59
3


Mu Rwanda abahanzi bakora ibishoboka byose ngo bashimishe abakunzi babo, inzira nziza yo gushimisha abakunzi b'abahanzi ni ukubaha ibihangano kandi byiza. Iyo abafana b'umuziki bakunze igihangano cyawe ntabwo ushobora kubiyoberwa cyane ko usanga cyigaruriye aho bacuranga indirimbo hose.



Guhera mu ntangiriro za 2019 twatangiye kujya tubagezaho indirimbo icumi ziba zarakunzwe cyane yaba ku ma radiyo, utubyiniro n'ahandi hose bacuranga indirimbo ndetse n'abantu bakazisaba. Iyi gahunda INYARWANDA yayitekereje nk'ikinyamakuru cyibanda cyane ku myidagaduro cyane cyane cyifuza guteza imbere ibihangano by'abahanzi nyarwanda by'umwihariko umuziki w'abanyarwanda, izajya ikorwa buri cyumweru.

Mu cyumweru cya kabiri cy'umwaka wa 2019 nyuma y'uko Inyarwanda.com itoranyije indirimbo zacuranzwe cyane ku ma radiyo, mu tubyiniro n'ahandi bacuranga indirimbo z'abahanzi b'abanyarwanda twahisemo kubatoranyiriza indirimbo icumi z'icyumweru arizo twise "Inyarwanda Top10". 

Top10

Usibye izi ariko kandi hasi twashyizeho indirimbo zitabashije gutorwa mu icumi za mbere ariko zikomanga kuri urwo rutonde kimwe n'indirimbo nshya zasohotse muri iki cyumweru ngo abantu bazumve bityo mu cyumweru gikurikira ntawamenya hari igihe zakwinjira mu ndirimbo icumi zikunzwe ku Inyarwanda.

INYARWANDA TOP10 (Icyumweru cya kabiri cya 2019):

1 Fine Girl ya The Ben

2 Uburyohe ya Charly&Nina

3.Ribuyu ya DJ Marnoud ft DJ Pius

4.Wimfatanya n'isi ya Zizou Al Pacino ft All Stars

5.Stamina ya DJ Miller ft Social Mulla

6.Ikinyarwanda ya Riderman ft Bruce Melody

7.Turn up ya Urban Boys

8.Ina Million ya Safi Madiba ft Harmonize

9.Si Belle ya Yvan Buravan

10.Bihwaniyemo ya Peace jolis

 Bonus (Inyongezo)

.Appetit ya Bruce melody ft Fik Fameica

.Mumparire ya Queen cha

.Twese kimwe ya Mr. Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyotwizeye kenny5 years ago
    Ubutaha igitekerezo by king jemus ntizabure
  • Musengamana CLEVER NZURI5 years ago
    Nimukomerez'aho Tubarinyuma (kabisa) abahanzi murakora tuu!!
  • Ndaysenga emmanuel4 years ago
    zose ninziza kbx twarishimye 2019 ark turi 2020 new songs created thx





Inyarwanda BACKGROUND