RFL
Kigali

INYARWANDA TOP10: Indirimbo 10 zishoje icyumweru cya cumi na kabiri cy’umwaka wa 2019 zikunzwe mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/03/2019 10:27
1


Mu Rwanda abahanzi bakora ibishoboka byose ngo bashimishe abakunzi babo, inzira nziza yo gushimisha abakunzi b'abahanzi ni ukubaha ibihangano kandi byiza. Iyo abafana b'umuziki bakunze igihangano cyawe ntabwo ushobora kubiyoberwa cyane ko usanga cyigaruriye aho bacuranga indirimbo hose.



Guhera mu ntangiriro za 2019 twatangiye kujya tubagezaho indirimbo icumi ziba zarakunzwe cyane yaba ku ma radiyo, utubyiniro n'ahandi hose bacuranga indirimbo ndetse n'abantu bakazisaba. Iyi gahunda INYARWANDA yayitekereje nk'ikinyamakuru cyibanda cyane ku myidagaduro cyifuza guteza imbere ibihangano by'abahanzi nyarwanda by'umwihariko umuziki w'abanyarwanda, izajya ikorwa buri cyumweru.

Inyarwanda Top10Inyarwanda Top10, King James kuri ubu arayoboye,...

Mu cyumweru cya cumi na kabiri cy'umwaka wa 2019 nyuma y'uko Inyarwanda.com itoranyije indirimbo zacuranzwe cyane ku ma radiyo, mu tubyiniro n'ahandi bacuranga indirimbo z'abahanzi b'abanyarwanda twahisemo kubatoranyiriza indirimbo icumi z'icyumweru arizo twise "Inyarwanda Top10".

Kugeza magingo aya indirimbo Meze neza ya King James yamaze gufata umwanya wa mbere isimbuye  Naremeye ya The Ben ku rutonde rw’indirimbo icumi zikunzwe mu Rwanda.

KANDA HANO WUMVE URUTONDE RW'INDIRIMBO ICUMI ZAKUNZWE CYANE MU RWANDA MU CYUMWERU CYA 12 CY'UMWAKA WA 2019







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lionel ntiranyibagira5 years ago
    congats K james





Inyarwanda BACKGROUND