RFL
Kigali

INYARWANDA TOP10: Indirimbo 10 zisoje icyumweru cya 30 cy’umwaka wa 2019 zikunzwe mu Rwanda

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:27/07/2019 13:54
0


Gushimisha abakunzi b'umuziki uba ari wo mugambi wa buri muhanzi wese iyo agiye gukora indirimbo n'ubwo akenshi birangira bitageze ku rwego aba abyifuzaho, gusa hari ababigeraho ari yo mpamvu habaho intonde z'indirimbo zakunzwe cyane kurusha izindi. Inyarwanda Top 10 yo muri iki cyumweru cya 30 iyobowe na Danny Vumbi na Social Mulla.



Umuziki ni imbarutso y’ibyishimo ikaba intwaro ikomeye ku rugamba iyo byakomeye. Umunsi ku wundi abahanzi bahora bashishikajwe no gushaka icyashimisha abakunzi babo nk'uko abakunzi babo nabo bahora banyotewe ndetse banafite amatsiko y'ibikorwa abahanzi bihebeye baba babahishiye. 

Umuhanzi ukora neza ntabwo acyura kwishimirwa gusa ahubwo hiyongeraho n’iterambere mu buryo bumwe cyangwa ubundi ndetse akaba n'umwarimu wa benshi mu butumwa atanga abinyujije mu ngabire yahawe na Rurema. Inyarwanda.com ibinyujije muri gahunda yayo ya Inyarwanda Music nayo ifasha abakunzi bayo kumenya indirimbo z'abahanzi b'abanyarwanda zikunzwe n'abari mu gihugu ndetse n'ababa hanze yacyo.


Logo ya Inyarwanda Music

Muri iki cyumweru cya 30 cy'umwaka wa 2019 Inyarwanda  Music yatondetse indirimbo 10 zikunzwe cyane kurusha izindi "Inyarwanda Top10". Abana babi ya Danny Vumbi ni yo iyoboye uru rutonde. Izi ndirimbo zitondekwa hagendewe ku buryo zikunzwe ku maradiyo yo mu Rwanda, uburyo zikinwa mu tubari ndetse n'ahandi hantu hose hacurangirwa umuziki hose hakiyongeraho uko zarebwe kuri YoutubeBirashoboka ko benshi mu bakunzi b'umuziki baba bibaza ngo kuki umuhanzi runaka yaba atagaragaye ku rutonde gusa nanone tureba n'indirimbo igihe imaze isohotse nabyo bigenderwaho.

INYARWANDA TOP10 IYOBOWE N'INDIRIMBO 'ABANA BABI'

Kanda hano wumve Inyarwanda Top 10

Iyi gahunda ya Inyarwanda Music yatangiye guhera mu ntangiriro za 2019. INYARWANDA.COM nk’ikinyamakuru cy'imyidagaduro akenshi ifite ipfundo ku muziki, yatangije iyi gahunda yo kujya ikora urutonde rw'indirimbo zagiye zikundwa buri cyumweru. Iyi gahunda ya Inyarwanda Music ifite intego yo guteza imbere umuziki nyarwanda. 

Ku bw'ubu bufatanye, ufite indirimbo wayohereza kuri iyi email yacu ari yo: music@inyarwanda.com warangiza ugashyiraho umwirondoro wawe ndetse n'amafoto akuranga, tukaba dushishikariza abahanzi bose ko bashobora kutugeraho bakoresheshe Email twabahaye haruguru ku kibazo cyose kijyane na muziki cyose by'akarusho ducyeneye abahanzi bakizamuka cyane.

INYARWANDA TOP10 ICYUMWERU CYA 30 UMWAKA WA 2019

1. Abana babi ya Danny Vumbi


2. Warakoze ya Social Mula


3. Izina ryanjye ya Christopher


4. Twongere ya Queen Cha ft Bruce Melody


5. Feel it ya Buravan


6. Lazizi ya Charly na Nina ft Orezi


7. Amabanga ya Yverry


8. Ni Forever ya Kamichi

9. Downtown ya Medy ft Nish

10. Aracyamukunda ya Mr Kagame ft Gisa cy'inganzo

Indirimbo nshya tubafite ni indirimbo ya Butera Knowless yitwa 'Inshuro 1000' kanda hano uyumve. Indirimbo yitezwe na benshi muri iki cyumweru tugiye kwinjiramo cya 31 ni indirimbo ya The Ben afatanyije na Souti Sol itsinda ry'ababarimbyi bo muri Kenya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND