RFL
Kigali

InyaRwanda Top10: Urutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane mu Rwanda

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:17/05/2020 14:42
0


Umuziki ni imbarutso y’ibyishimo ukaba umuyobora wo gutambutasa ubutumwa. Magingo aya, biba bigoye ko abantu bahurira ku kintu kimwe, gusa InyaRwanda.com nk’ikinyamakuru cy’imyidagaduro twakoze urutonde rw’indirimbo zikunzwe kurusha izindi. Indirimbo ihiga Izindi ni 'Sabrina' ikagwa mu ntege n’indirimbo 'Ndaryohewe'.



Umuziki ni imwe mu nkingi z'iterambere dore ko ari kimwe mu bikoreshwa na benshi mu gutambutsa ubutumwa bunyuranye kandi mu gihe gito bukazaramba kuko indirimbo ntizasa kabone n'iyo umuhazi yasaza. Uyu munsi wanone benshi bakoresha umuziki mu kwishimisha, mu bucuruzi ndetse no mu byago. 

Nyuma yo kwitegereza ibi, InyaRwanda.com ibinyujije mu gisata cy’umuziki ’InyaRwanda Music’ igiye kujya ikugezaho urutonde rw’indirimbo zikunzwe kurusha izindi mu Rwanda buri cy’umweru.

                        

                                           InyaRwanda Music 

Mu gukora uru rutonde ahanini twifashisha abakunzi b'umuziki nyarwanda banakunda InyaRwanda.com ndetse tuniyambaza ikipe y'abanyamakuru baturuka mu bigo bitandukanye.

Bimwe mu byagendeweho dukora uru rutonde rw’indirimbo zikunzwe ni: uburyo indirimbo ziri gukinwa ku Radiyo, ubusabe bw'abakunzi b’inyarwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ikipe y'abanyamakuru ba InyaRwanda.com. 

Urutonde rw’indirimbo 10 zikunzwe cyane

1.      Sabrina by Mike Kayihura ft KivumbiKing & Dany beat


 2.      Ndaryohewe by Empire recods ft Allstars

 3.      Henzapu by Bruce Melodie


  

4.      Boss by Dj Miller ft Nell Ngabo


5.      Do me by Marina ft Queen Cha 

6.      I Love you by Safi Madiba

7.      K1vumbi K1ng - Maso Y'inyana

8.      Nyigisha by Butera Knowless

9.      Igitebo Cya Chanel ft. Dizo Last,Trizzie Ninety Six & B-Threy

 

10.  Sleekk Blaze - Malaika (ft KevinSkaa)



Bonus Track

·         MrKagame - Ntiza ft Bruce Melodie


·        KennySol - You & I

  ·         HEY_SYMPHONY



Buri cyumweru tuzajya tubagezaho indirimbo nyarwanda zikunzwe cyane

Twasoza iyi nkuru tubibutsa ko umuhanzi waba ushaka ko ibikorwa bye bigera kubakunzi be cyangwa ugitangira urugendo yatugana tukamufasha kubimenyekanisha. Duhaye ikaze kandi n'undi wese waba wifuza kugira uruhare mu ikorwa ry’uru rutonde rugiye kujya ruba ngaruka cyumweru. Kutugeraho waca kuri Email: info@inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND