RFL
Kigali

InyaRwanda Top10: Urutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane mu Rwanda

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:24/05/2020 2:15
0


Umuziki kugira ngo uve ku ntambwe imwe ugere ku yindi bisaba gushyigikirana ndetse no gushimira uwakoze neza. Nyuma yo kubona ko hari indirimbo ziba zikunzwe ariko rimwe na rimwe ugasanga ahari ababa batazizi ni yo mpamvu buri cyumweru InyaRwanda.com itegura indirimbo 10 zikunzwe cyane mu gihugu hose.



Mu muco nyaRwanda uwakoze neza arashimwa ndetse n’uwakoze nabi agacyahwa, ntako bisa nko gukora neza abo wakoreye ugamije kubashimisha bakakwereka amaranga mutima yabo.

Umunyamuziki akora ibihangano agamije gususurutsa abakurikira ibihangano bye, ku bw'amahire yaba yakoze ibyiza bakabikunda. Ikirenze kuri ibi ni uko ibitangazamakuru n'abashoramari bagakwiye gutera ingabo mu bitugu abanyamuziki kugira ngo urugendo rugana ku iterambere rishingiye ku by’imyidagaduro by’umwihariko umuziki bigerweho neza. 

Kuri uyu wa 24 Gicurasi 2020 ubwo twakoraga urutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane, Indirimbo 'Ntiza' ya Mr. Kagame afatanije na Bruce Melody ni yo yaje ku mwanya wa wa kabiri ibanjirijwe na 'Sabrina' yari iyoboye uru rutonde no mu cyumweru cyashize. 'Sabrina' ikiyoboye uru rutonde, kuri Youtube imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 144 mu byumweru bitatu gusa imazeho.

Iyi ndirimbo 'Ntiza' yinjiye kuri uru rutonde igahita iza ku mwanya wa kabiri, iri guteza urujijo hirya no hino mu gihugu aho benshi bari kwibaza ubusobanuro bw’amagambo ayirimo dore ko yuzuyemo kuzimiza ndetse biri no mu biri gutuma ikundwa, gusa ntabwo bibuza abayumva ndetse n'abifata amashusho bari kuyibyina gukomeza kuryoherwa nayo.

Amashusho ya 'Ntiza' yatunganyijwe na Kenny usanzwe ukorera indirimbo Diamond Platnumz. Ni mu gihe amajwi yayo yakozwe na Producer MadeBeat uri mu bagezweho mu Rwanda.

Bimwe mu byagendeweho dukora uru rutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane ni: uburyo indirimbo ziri gukinwa ku Radiyo, ubusabe bw'abakunzi b’inyarwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ikipe y'abanyamakuru ba InyaRwanda.com. 

Urutonde rw’indirimbo 10 zi kunzwe cyane


1. Sabrina by Mike Kayihura ft KivumbiKing & Dany beat


 2.Ntiza-Mr Kagame Ft Bruce Melody


3.     Ndaryohewe-Empire recods ft Allstar

4.  Do me by Marina ft Queen cha

5.  Boss by Dj Miller ft Nell Ngabo

6.   Henzapu by Bruce Melodie

7.   I Love you by Safi Madiba

8.  Malaika by Kevin Skaa

9.   Kontorola by Alyn Sano


10.  Mpa Formula-Juno Kizigenza


Bonus Track:

Smile-Ikirezi

LoveStory-Sintex


You &I-Kenny Sol


Kumutima-Uncle Austin


Ku rwego rw’Isi indirimbo 3 zigezweho muri iyi minsi tugendeye ku rubuga rwa billboard.com; ku mwanya wa mbere hariho Stuck with by Ariana Grande Ft Just Bieber, imaze kurebwa n'abasaga Miliyoni 47 kuri Youtube mu byumweru bibiri imazeho, naho ku mwanya wa kabiri hari Say so by Daja Kata Ft Nick Minaj, hagakurikiraho Gooba by 6ix9ine.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND