RFL
Kigali

Inzira yanyuze ahirimbanira kuzamura impano ye,..igiti cyamubereye isoko y’indirimbo zirenga 50:Clarisse Karasira

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/05/2019 12:54
0


Umuhanzikazi Clarisse Karasira ukunzwe mu ndirimbo ‘Twapfaga iki’ yavuze inzira igoye yanyuze ahirimbanira kuzamura impano ye y'ubuhanzi. Igiti cyamubereye isooko y'indirimbo zirenga 50 yahimbye akiri umwangavu, zimwe yatangiye kuzishyira ahagaragara.



Karasira ari mu bahanzi batanga icyizere mu muziki w’u Rwanda. Mu gihe gito amaze akora umuziki amaze kugira umubare munini w’abamushyigikiye banyuzwe n’ibihangano amaze iminsi ashyira hanze. Akunzwe mu ndirimbo ‘Twapfaga iki’ aherutsegushyira hanze, yaje isanganira ‘Gira neza’, ‘Rwanda shima’ n’izindi.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa instagram buherekejwe n’ifoto y’igiti kiri mu isambu yahoze ari ubusitani bwo mu rugo aho avuka i Masaka, yavuze ku nzira igoye yanyuze ashaka uko yamenyakisha impano ye y’ubuhanzi. 

Yanditse avuga ko mu nsi y’iki giti ahafite amateka akomeye azirikana uko bucyeye n’uko bwije. Yavuze ko hagati y’imyaka 13-17 y’amavuko yicaraga munsi y’igiti ahandikira indirimbo zirenga 50, imivugo, inkuru zo kuzandika mu bitabo, imyandiko miremire n’ibindi.

Yahishuye ko n’indirimbo ‘Komera’ yashyize hanze kuya 17 Werurwe 2019 nayo yayandikiye munsi y’igiti cy’iwabo ndetse ko na nyinshi mu ndirimbo yitegura gushyira hanze ari ho yazandikiye.

Clarisse Karasira yanditse avuga ku giti cyandikiyemo indirimbo zirenga 50.

Avuga ko munsi y’iki giti ariho yaturaga agahinda ke akiri umwana muto w’umukobwa ufite inzozi ndende nziza ariko atabona uburyo zizaba impamo. Ngo iteka iyo yageraga munsi y’iki giti amarira yamubuzaga amahwemo ibitekerezo bikamubana byinshi.

Karasira avuga ko yanyuzagamo agasenga asaba Imana kumurenza umutaru akagera mu bundi buzima. Iyo yamaraga kwandika ibihangano bye muri rojisitere yahitaga asubira mu mirimo yo mu rugo.

Ati “Icyo gihe disi iyo namaraga kwandika ibyo bihangano byanjye mu ikayi ya rojisitere nari narageneye ibihangano byanjye, nahitaga nsubira mu y’indi mirimo yo murugo mbabaye, ariko nkiyumanganya ngo hatagira n'umenya ibyabaye.”

Yakomeje ati “ Inkuru yanjye yo mu buto ni ndende byagera ku buryo nahoraga muri rwinshi mpirimbanira kuzagera ku nzozi zanjye (Ubuhanzi, kuba ijwi rya rubanda...) bikaba ibindi!”

Uyu muhanzikazi anavuga ko yakuranye inzozi zo gushinga ikigo ndangamuco n’icy’ishuri ryigisha abana batishoboye agahora buri gihe akora ingengo y’imari y’icyo kigo ikagera muri za miliyoni nta n’igiceri cy’ijana afite.

Yibuka ko ahirimbirana kuzamura impano ye hari imiryango myinshi yakomanze ntikingurwe ubu bakaba bamusanga akabyibuka. Ngo iyo umutima uteye utekereza ku giti cy’iwabo arapfukama agashima Imana mu rugendo yatangiye.

Ati “…Wa giti we wambereye inganzo mpora nsaba abaguteye ngo ntibazaguteme muri icyo gisambu urimo wahoranye n'ibindi biti ariko ibyinshi byaratemwe ibindi byararumbye ariko wowe uracyahagaze….

Yavuze ko iyaba igiti yatangiriyemo urugendo rw’ubuzima  cyumvaga yakagihimbiye umuvugo usumba imirimba yabayeho ku isi nzima.

Yavuze ko yanyuze mu nzira igoye ahirimbanira kumenyekanisha impano ye.

REBA HANO INDIRIMBO 'TWAPFAGA IKI' YA CLARISSE KARASIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND