RFL
Kigali

Irerero rya PSG hano mu Rwanda rigiye kwitabira igikombe cy'Isi kizabera mu Bufaransa

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/04/2022 11:26
0


Ku nshuro ya mbere abana barererwa mu irerero rya PSG hano mu Rwanda bagiye kwitabira imikino y'igikombe cy'Isi kizabera mu Bufaransa muri Gicurasi uyu mwaka.



Kuva mu 2005 ikipe ya Paris Saint Germain itegura irushanwa risa n'igikombe cy'Isi aho amarero yose yo ku Isi iyi kipe ifite yitabira mu byiciro bitandukanye agahura hagati yayo kugera habonetse ikipe itwara igikombe. Uyu mwaka iyi mikino imara iminsi ine, izatangira tariki 20 kugera 24 Gicurasi ibere mu Bufaransa ku cyicaro cya PSG. Tariki 27 Ugushyingo 2021 ni bwo ikipe ya PSG yafunguye ku mugaragaro irerero ryayo mu Rwanda, umuhango wabereye mu karere ka Huye ari na ho aba bana bitoreza.

Ifoto y'urwibutso ubwo hafungurwaga Irerero rya PSG mu Rwanda 

Kuri iyi nshuro abana barerererwa mu irerero rya PSG hano mu Rwanda, nabo bazitabira iyi mikino mu byiciro 2. Icyiciro cya mbere kibaza kigizwe n'abana batarengeje imyaka 11 naho icyiciro cya kabiri kikazaba ari icy'abana batarengeje imyaka 13 bose bakazagendera rimwe.

Ubusanzwe iri rushanwa ryitabirwa n'abana bari hagati y'imyaka 4 na 17 aho bakina umupira w'amaguru mu buryo bw'ihangana, bagatozwa indangagaciro z'ikipe, bagasura aho ikorera, ndetse bakanareba umukino umwe ikipe ya PSG ikina wa shampiyona ariko iba yakiriye.

Aba basanga abatoza baba barahuguwe gutoza abana, ndetse bazi indangagaciro z'ikipe n'imikinire yayo.

Bimwe mu bibuga aba bana bakiniraho

Buri mwaka haba hitezwe abana basaga 22,500 bitabira iri rushanwa aho baba bavuye mu marerero asaga 130 iyi kipe ifite ku Isi hose. Muri buri rerero PSG itoranyamo abana 2 bitwaye neza igakomeza kubafasha gutera imbere ndetse no kubageza ku rwego rwo hejuru mu mupira w'amaguru. Pedro Miguel Pauleta wari rutahizamu ukomeye muri iyi kipe kuva mu 2003 kugera mu 2008 ni we Ambassador wa Paris Saint Germain Academy ku Isi yose.

Abahungu n'abakobwa bari mu irerero rya PSG mu Rwanda

Abana basanga abatoza bafite uburambe mu gutoza abakinnyi bakiri bato


Pedro Miguel Pauleta ni we Ambasaderi w'irerero rya PSG ku Isi



Ibyiciro byose abahungu n'abakobwa baritabira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND