RFL
Kigali

Iserukiramuco rya ‘Ubumuntu’: “Dark heart”, umukino washushanyije uko wirukira ubutunzi ukihekura-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/07/2019 12:07
0


Itsinda ry’abasore n’inkumi b’abanyeshuri biga mu ishuri rya Agahozo Shalom y’i Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba, bakinnye umukino bise ‘Dark heart’ (umutima w’umwijima) werekanye uko benshi birukira ubutunzi bikagira ingaruka kuri sosiyete babarizwamo.



Uyu mukino wiswe ‘Dark heart’ wakinwe mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2019, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi. Ni ku munsi wa kabiri w’iserukiramuco rya ‘Ubumuntu’ rihurije i Kigali ibihugu bigera kuri 16.

Ku munsi wa kabiri w’iri serukiramuco rya ‘Ubumuntu’, watangijwe hafatwa umunota umwe wo kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Iri serukiramuco ryitabiriwe n’ibihugu nka Austria, Burundi, Canada, DRC, France, Kenya, Malawi, Rwanda, Turkey n’ibindi.

Uyu mukino wiswe ‘Dark heart’ wari ugizwe n’amatsinda atatu: Itsinda rya mbere ryarimo umugore, umugabo n’umwana wabo, abaganga bari bashinzwe gukuramo umutima n’umwijima, ndetse n’abakoraga ubukangurambaga ku bifuzaga amafaranga menshi.

Uyu mugabo akazi yakoraga ntikari kazwi n’umuryango we. We yabwiraga abasore be(abaganga) ko bakwiye gushaka abifuza amafaranga ubundi bakabica bakabakuramo, umutima n’umwijima.

Yatahaga rimwe na rimwe mu rugo rwe. Bigera aho umwana we w’umuhungu ahora abaza nyine aho ise yagiye ariko nyina akamubwira ko ari mu kazi, ubundi akamwihanganisha.

Abanyeshuri ba Agahozo Shalom bakina umukino bise 'Dark heart'

Igihe kimwe uyu mugabo aza gutaha mu rugo yambaye ishati y’ibara ry’umweru iriho amaraso. Umugore we akibibona amubaza uko byagenze, undi akamusubiza ko yahuye n’umwana w’umukobwa wakoze ‘accident’ akamuterura.

Umuhungu we aza kubura mu rugo ariko agasiga yanditse urwandiko avuga ko yagiye gushakisha akazi.

Ise atashye mu rugo yasanganyijwe inkuru y’uko umuhungu yagiye gushaka akazi. Yatonganyije umugore we amubwira ko umwana we atagakwiye kugira aho ajya atabizi.

Yasomye urupapuro asanga umwana we nawe ni umwe mu bakuwemo umutima n’impyiko. Yafashwe n’ikiniga abura aho akwirwa, umwana we aza mu kugare atwawe n’abandi bigaragara ko yanegekaye atabasha kuvuga.

Uyu mukino wagaragaje ko hari benshi birukanyira ubutunzi kenshi bikagira ingaruka ku muryango mugari.

Mu iri serukiramuco, abagize itorero Mashirika nabo bakinnye umukino ‘Generation 25’ bahuriyemo n’abaturutse mu Bwongereza, washushanyaga inzitane ku b’imyaka 25 bisanga mu bihugu bitari ibyabo, kenshi sosiyete ikabatoteza ibasaba kwimuka bibaza aho kujya.

Umwana abaza nyina aho ise aba yagiye

Uyu mukobwa yabwiye mugenzi we ko umwana bagiye gukuramo impyiko ari uwa 'boss' undi arabyanga

Abagize Mashirika n'abo mu Bwongereza bahuriye mu mukino 'Generation 25'

Kafka wo muri Afurika y'Epfo

Liza na Didacienne

Iri serukiramuco rya 'Ubumuntu' ryitabirwa na benshi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND