RFL
Kigali

Isezerano Usengimana Faustin yahawe na Bayingana Daniella barushinze nyuma y’imyaka 10 bakundana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/11/2019 12:14
0


Umuraza Bayingana Daniella yabwiye Usengimana Faustin barushinze ko atari azi urukundo icyo ari cyo kugeza umunsi bahuye wabaye intangiriro y’imyaka icumi ishize bakundana byeruye, bashyigikiwe n’imiryango yombi.



Bayingana Daniella na Usengimana Faustin urukundo rwabo rwaheshejwe umugisha n’Imana n’abantu, kuwa 16 Ugushyingo 2019. Imyaka icumi ishize bakundana yaranzwe n’imitoma idasanzwe buri umwe asingiza undi ku bwo kumuhindurira ubuzima mu nguni zose.

Yifashishije konti ye ya instagram, Bayingana Daniella kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2019, yanditse ko yamenye igisobanuro cy’urukundo umunsi wa mbere yahuriyemo na Usengimana Faustin usanzwe ari umukinnyi wa Buildcon FC yo muri Zambia. 

Yavuze ko we na Usengimana Faustin banyuze muri byinshi ariko ko atiyumvishaga ko umunsi wo guhamya isezerano ryabo uzagera. Kuva ku munsi wa mbere batangira urugendo rw’urukundo ngo yazirikanye neza urukundo bakundana.

Ati “Sinigeze menya urukundo icyo ari cyo kugeza umunsi twahuye. Twanyuze muri byinshi gusa Sinigeze ntekereza ko umunsi umwe ibi bizaba, icyo ntigeze nshidikanyaho na mbere hose n’urukundo dukundana, ubu noneho reba ibyo imana idukoreye.”

Yungamo ati “Usengimana wange imana izahe umugisha uru rugendo dutangiye nk'umugabo n'umugore, nk'ababyeyi.” Yamwijeje ko azakomeza kumukunda urukundo rutagira umupaka aranzeho, akamenyetso k’umutima, ati “Nyizera urukundo rwanjye nta mupaka uzarwitambika, We are Team 15 igihe cyose.” 

Kuwa Gatanu w’iki cyumweru bombi Bayingana na Usengimana bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko y’u Rwanda, bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko.

Ubukwe bw’aba bombi bwitabiriwe n’inshuti, abavandimwe abo mu miryango yombi n’abandi ba hafi b’uyu muryango mushya. Kuwa 09 Ugushyingo 2019 Faustin yasabye anakwa umukunzi we Bayingana Daniella, mu birori byabereye mu Karere ka Rubavu mu Busitani bwa Kaminuza ya UTB.

Mu bihe bitandukanye Usengimana na Daniella babwirana amagambo asize umunyu bashimangira urwo bakundana.

Faustin Usengimana yazamukiye mu ikipe ya Cercle Sportif Kigali, ahava ajya muri George Walker Traning Center yatozwaga na Gishweka Faustin nyuma atoranywa mu bakinnyi bajya mu ngimbi z’ikipe ya Rayon Sports ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, aza no kuzamurwa mu ikipe nkuru ya Rayon Sports yamazemo imyaka 7 n’ubwo hari umwaka yakinnye mu Isonga FC ubwo Amavubi U-17 yari avuye muri Mexique.

Mu 2013, uyu mukinnyi wari warigaragaje mu gikombe cya Afurika n’icy’isi cy’Abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique mu 2011, yagize imvune yatumye amara igihe kinini adakina, nyuma aza kugaruka mu kibuga. Mu 2015, Faustin Usengimana yerekeje muri APR FC yakiniye imyaka ibiri, mbere yo gusubira muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2017-2018.

Bayingana Daniella yabwiye Usengimana Faustin ko umunsi wa mbere bahura yamenye igisobanuro cy'urukundo rwa nya rwo

Imyaka icumi irashize Bayingana na Usengimana bakundana byeruye

Usengimana Faustin ni umukinnyi wa Buildcon yo muri Zambia

Daniella yabwiye Faustin ko azamokeza ku mukunda urutagabanyije

USENGIMANA FAUTSIN YARUSHINZE NA DANIELLA BAMAZE IMYAKA 10 BAKUNDANA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND