RFL
Kigali

Ishimwe ry’umubyinnyi w’umunyarwanda Sherrie Silver waganiriye na Papa Francis-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/02/2019 6:19
0


Umunyarwandakazi w’umubyinnyi kabuhariwe Sherrie Silver ari mu byishimo bikomeye byashibutse ku cyizere yagiriwe cyo kugirwa ambasaderi w’ikigega IFAD [The International Fund for Agricultural Development] ndetse no kugirana ibiganiro na Papa Francis.



Sherrie Silver yaganiriye na Papa Francis mu Mujyi wa Roma mu Butaliyani. Yagiyeyo ku butumire bwa Loni mu ntangiriro z’iki cyumweru. Kuri uyu wa kane tariki 14 Gashyantare 2019 ni bwo byemejwe ko yagizwe ambasaderi w’ikigega mpuzamahanga cy’iterambere ry’ubuhinzi, IFAD.

IFAD, ni ikigega cy’umuryango w’abibumbye (United Nations) cyigamije kurwanya ubukene, inzara mu byaro by’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Sherrie yaganiriye na Papa Francis.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa instagram, uyu mukobwa yavuze ko atewe ishema no kugirwa ambasaderi wa IFAD. Yagize ati “Uyu munsi naganiriye na Papa Francis ubwo nagirwaga ambasaderi w’ikigega IFAD, ni ikigega kigamije kuvugira urubyiruko. Ndizera y’uko ibi bifite kinini bivuze ku rubyiruko rukurikirana ibikorwa byanjye ku buryo bizabafasha kugera kure.”

Yakomeje ati ‘Uyu munsi nabaye ambasaderi wa IFAD. Nshinzwe no kuvugira urubyiruko. Nagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Perezida wa Dominican Republic. Nahoze nifuza kurenga ibyo kwishimisha ahubwo nkakoresha izina mfite mu guhindura no kuba ijwi ry’urubyiruko ku bantu bose bo ku Isi.

“Mwakoze cyane IFAD ku bw’ay’amahirwe mwampaye kandi ndashima Imana yanshyize muri uyu mwanya.”

Sherrie Silver w’imyaka 25, ni umunyarwandakazi akaba n’umubyinnyi wabigize umwuga. Yarushijeho guhangwa ijisho n’isi yose biturutse ku kuba ari we watunganyije akanayobora imbyino zo mu ndirimbo iri kubica bigacika ku isi ya Childish Gambino yitwa ‘This Is America’, muri iki cyumweru iyi ndirimbo yatwaye ibihembo 4 bya Grammy Awards.

Silver yaganiriye n'abayobozi bakomeye ku Isi.

Avuga ko yishimiye kugirana ibiganiro na Papa Francis.

The Ben, Davido n'abandi bahanzi bagaragaje ko bishimiye intambwe yatewe n'uyu mukobwa.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND