Umunyamideli wamenyekanye cyane ubwo yari mu itsinda rya Kigali Boss Babes no mu kumurika imyambaro inyuranye, Isimbi Vestine [Isimbi Model] yatangaje ko yamenye Chryso Ndasingwa biturutse ku mwana we wakunze indirimbo uyu muhanzi yise “Ni nziza.”
Isimbi ari
mu bihumbi by'abantu bitabiriye igitaramo Chryso Ndasingwa yakoreye mu nyubako
y'imyidagaduro ya BK Arena, cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024.
Ni kimwe mu
bitaramo byasigaye mu mitima ya benshi, ahanini biturutse ku kuba Chryso Ndasingwa
yabaye umuhanzi wa kabiri w'indirimbo za Gospel wabashije kuzuza inyubako ya BK
Arena nyuma ya Israel Mbonyi umaze kubigeraho inshuro ebyiri.
Isimbi
Model yavuze ko kwitabira igitaramo cya Chryso Ndasingwa ahanini byaturutse ku
mwana we wamukundishije indirimbo z'uyu muhanzi.
Ati
"Byaturutse ku mwana wanjye. Twavuye gusenga n'umuhungu wanjye aza
aririmba ya ndirimbo 'Ni Nziza'. Ni bwo bwa mbere nari numvise aririmba
indirimbo y'Imana, ahita ambwira ngo iyi n'iyo ndirimbo nkunda cyane, kuva icyo
gihe ndayitunga muri telefoni."
Yavuze ko
iyi ndirimbo yakomeje gucengera cyane mu muryango we, kugeza ubwo n'iyo ajyanye
umwana we ku ishuri bacuranga cyane iyi ndirimbo. Avuga ko iyo ari mu nzira
ajyanye umwanya we, acuranga zimwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,
kugirango afashe umwana we gutangira umunsi yiragiza Imana.
Isimbi
Model avuga ko hari igihe yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze iyi ndirimbo 'Ni
Nziza', Chryso Ndasingwa abibonye aramushimira, kuva icyo gihe batangira
kuvugana birambuye.
Uyu mugore yavuze ko ubuzima agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ari nabwo buzima abayemo mu buzima busanzwe. Yavuze ko atajya abeshya ubuzima abayemo.
Ati
"Ibyo mfite birampagije. Imana indinde ibyo ng'ibyo ibinkize nzigire mu
ijuru. Ibaze kubura ijuru kubera akantu gato ngo urabeshya ubuzima. Ubu nibwo buzima
Imana yampitiyemo, kandi nizera ko izi ibyiza binkwiriye [...] Ndashima Imana
ku buryo ntabeshya ubuzima mbayemo."
Isimbi
yavuze ko afite amashimwe atabarika, ashingiye ku ntambwe Imana imaze
kumuteresha. Yumvikanisha ko nta rubanza afitanye n'Imana, ku buryo isa n'isaha
yiteguye gutaha nk'umugeni wa Yesu.
Yavuze ko
yanyuze muri byinshi, ariko ashima cyane ko Imana yumvise amasengesho se. Ati
"Kuba narasenze Imana ikumva gusenga cyane, byanyeretse ko Imana inzi,
kandi inyumva, n'icyo kintu mpora numve. Kandi ishimye ko yakingiye ugutwi
gusenga cyane."
Isimbi
Model yavuze ko Yesu yizeye adakoze isoni, kandi afite ibihamya by'uko ari umugabo
w'ibikorwa, wahinduye ubuzima bwa benshi, asaba buri wese gutera intambwe yo
gushakisha ubudatuza Imana.
Yavuze ko
kwegera Imana bidakwiye guhuzwa n'uko umuntu aba yabuze uburyo cyangwa afite ibibazo.
Ati "Abantu benshi bahungira ku Mana, iyo nta yandi mahitamo bafite
[Nanjye ndimo]. Ariko nanone byabaye biteye ikibazo kumva ko Imana ari
iy'abafite ibibazo."
Isimbi
akora akazi ko kwamamaza abicishije mu mafoto akanamurika imideli ndetse
yanamuritse imideli mu bitaramo bitandukanye birimo icya Collective RW week of
fashion. Yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Closer’ y’abahanzi Meddy, Uncle Austin
na Yvan Buravan.
Isimbi
Model yatangaje ko yitabiriye igitaramo cya Chryso Ndasingwa kubera umwana we
wamukundishije indirimbo ‘Ni Nziza’
Isimbi
yavuze ko ishusho y’igitaramo Chryso Ndasingwa yakoze igaragaza ko afite
ahazaza heza
Isimbi
yavuze ko atajya abeshya ubuzima abayemo nk’uko abantu bashobora kubicyesha
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUNYAMIDELI ISIMBI MODEL
">KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI NZIZA' YA CHRYSO NDASINGWA
TANGA IGITECYEREZO