RFL
Kigali

Isimbi wakowe na Mike Karangwa, yahaye igikombe ababyeyi be bamaze imyaka 29 barushinze-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/02/2019 6:48
1


Umukobwa witwa Isimbi Roselyne [Mimi] wakowe n’umunyamakuru Karangwa Jean Michel [Mike Karangwa] waryubatse mu biganiro by'imyidagaduro, yahaye igikombe ababyeyi be abashimira imyaka 29 bamaze barushinze.



Umunyamakuru Karangwa Jean Michel [Mike Karangwa] yasabye anakwa umukunzi we Isimbi Roselyne mu birori binogeye ijisho byabaye kuri iki cyumweru tariki 17 Gashyantare 2019. Kuri uyu munsi ni nabwo ababyeyi b’umufasha we bizihizaga isabukuru y’imyaka 29 bamaze barushinze.

Bashyingiye bizihiza imyaka 29 bamaze barushinze! Ababyeyi ba Isimbi Roselyne [Dr Bihira Canisius na Alvera Nyiramanzi] bizihije mu bukwe bw’umwana wabo isabukuru y’imyaka 29 bamaze bari mu munyenga w’urukundo.

KANDA HANO UREBE: ISIMBI YATUNGUYE ABABYEYI BE BIZIHIJE ISABUKURU Y'IMYAKA 29 BAMAZE BABANA:

Isimbi wakowe na Mike Karangwa, yambitse urugori nyina, hanyuma bombi abaha igikombe abashimira uburyo bakomeje gukundana, ubu bakaba bizihiza isabukuru y’imyaka 29.

Uwari uyoboye ibirori yabwiye ababyeyi ba Isimbi, ko Mike Karangwa n’umukunzi we [Isimbi] bibutse ko ‘uyu munsi aribwo nabo bahamije isezerano ryo kubana nk’umugabo’. Ashimangira ko imyaka 29 ishize bakundana byeruye.

Ababyeyi ba Isimbi bahise bakata umutsima bizihiza iyi sabukuru bamaze bakundana.

Mike Karangwa yasabiwe umugeni na Hon. Bamporiki Edouard ndetse na Mugabo Justin Umuyobozi wa Radio Isango Star yumvikanira ku murongo 91.5 FM.

KANDA HANO UREBE: BAMPORIKI YASABIYE UMUGENI MIKE KARANGWA:

Mu muhango wo gusaba no gukwa, Mike Karangwa yari agaragiwe n’abanyamakuru bagenzi be, Luckman Nzeyimana wa RBA, Claude Kabengera bakoranye igihe kinini kuri Radio Salus,I sango Star…Friday James wa RBA ndetse na Bunane Happy wanyuze ku Isango Star.

Tariki 23 Gashyantare 2019 Mike Karangwa azasezerane imbere y’Imana n’umukunzi we Isimbi mu rusengero Eglise Vivante ruherereye ku Kimuhurura. Kwiyakira bizabera Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Mike Karangwa yari anezerewe ku munsi we w'amateka.

Hon.Bamporiki yasabiye umugeni Mike Karangwa.

Isimbi yashimye ababyeyi be bizihije isabukuru y'imyaka 29 bamaze babana.

Ababyeyi ba Mike Karangwa.......

Andi mafoto kanda hano:

ISIMBI YATUNGUYE ABABYEYI BE ABIFURIZA ISABUKURU NZIZA Y'IMYAKA 29


AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM

VIDEO: Niyonkuru Eric-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gasore5 years ago
    Imana izabashigicyire kbx





Inyarwanda BACKGROUND