RFL
Kigali

Isugi yabyaye! Sunny utagira umuhanzi n’umwe ku isi yigiraho yazinutswe gukorana indirimbo n’abahanzi nyarwanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/06/2019 19:29
1


Yitwa Ingabire Sunlight Dorcasie wahisemo gukoresha mu muziki izina rya Sunny. Yabaye kimenyabose ashyigikirwe n’udushya akora ducicikana henshi. Yatangaje ko yabyaye adakoze imibonano mpuzabitsina n’umusore ndetse ko yazinutswe gukorana indirimbo n’abahanzi nyarwanda.



Sunny ni umushabitsi, umunyamideli wongeraho n’inshingano zo kurera umwana yabyaye ngo ataryamanye n’umusore. Ni umukobwa (umubyeyi) w’urubavu ruto, uhinduranya imyambaro n’ibirungo byongera ubwiza kenshi. Biragoye guhisha amenyo muganira kuko ahorana ibiganiro bidashira.

Ni umwe mu bahanzikazi binjiye mu kibuga cy’umuziki mu minsi ishize. Imyambarire ye n’uko yitwara byakwirakwije igihe kinini na n’ubu ku mbuga nkoranyambaga agahabwa arw'amenyo na benshi abandi bakamubwira ko yisobanukiwe.    

REBA HANO 'PROPERTY' YA SUNNY

Ibitekerezo bishyirwa ku mafoto ye ndetse n’amashusho ashyira (ashyirwa) hanze ni uruhumbirajana. Amafaranga ashora mu muziki yumvikanisha ko ari menshi inkomoko yayo agasubiza ko atifuza kuyivugaho ahubwo ngo abantu nibategereze kuko afite ibikorwa byinshi.  

Ni umunyarwanda ariko wabaye igihe kinini muri Thailand aho yakoreye ubushabitsi, amurika imideli anashyira imbere urugendo rw’umuziki. Sunny yatunguranye mu 2019 ashyira hanze indirimbo yakoranye na ‘Bruce Melody’ bise ‘Kungola’. Ni indirimbo yakuruye impaka.

Ijwi rye ryateje impaka benshi bakemanga imiririmbire ye abandi bibaza impamvu yaririmbye amasegonda 35’ mu ndirimbo yishyuyeho buri kimwe cyose. Mu kiganiro na INYARWANDA, Sunny yavuze ko yari yanditse amagambo menshi yo kuririmba ahubwo ngo nawe yatunguwe no gusanga indirimbo yarasohotse uko iri ubu. Ati “Ntabwo bashakaga ko ahari ndirimbamo igihe kinini.”

Ni indirimbo avuga ko yatanzeho ibihumbi 30 by'amadorali ya Amerika abaze buri kimwe cyose cyakoreshejwe, ababyinnyi, hoteli yarayemo n’ibindi byinshi. Avuga ko iyi ndirimbo kugeza ubu atayifiteho ububasha kuko ngo Bruce Melodie yayimutwaye.

Yagize ati “…Ubu audio yanjye yarayiripotinze (reporting). Ntabwo ushobora kubona audio yanjye kuri Youtube. Narababajije bavuga ko nawe yayikereyiminze (claiming) so barayifunga. Urumva ko ikibazo kiri hagati yanjye na Bruce.”

Avuga ko atazi ikibura kugira ngo iki kibazo gikemuke ariko ngo mu minsi ishize yahamagaye umujyanama wa Bruce Melodie abimubaza bamusubiza ko nta byo bakoze.

Uyu muhanzikazi avuga ko nta muhanzi n’umwe wo ku isi afatiraho urugero ndetse ngo nta ndirimbo y’undi muhanzi ashobora kuririmba ngo ayirangize.  Ati “…Ntawe! (araseka) wenda igihe kimwe hari aho nzagera mvuge nti uziko meze nka kanaka burya cyangwa se mvuge nshaka kumera nka kanaka ariko ntabwo ndabigeraho nta rimwe.”

Yunzemo ati “Ubu nta n’indirimbo y’umuhanzi runaka nshobora kuririmba yose kereka iyo nyanditse nkayiga kbs. Ariko nta muhanzi yaba mu Rwanda yaba mu mahanga nta muhanzi numwe nzi indirimbo ye yose usibye izanjye.”  

Ngo ibyabanjirije n’ibyakurikiye indirimbo yakoranye na Bruce Melodie byatumye afata umwanzuro w’uko atazongera gukorana indirimbo n’abahanzi nyarwanda keretse ngo ari bo bamwishakiye bagakorana. Avuga ko atazongera gushora amafaranga akorana indirimbo n’umuhanzi nyarwanda.


Sunny avuga ko yatwaye inda adakoze imibonano mpuzabitsina: 

Sunny avuga ko yatwaye inda yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye ndetse ko akimara kubyara yagiye aganira na benshi bakamubwira ko ari ibintu bisanzwe bibaho. Yagize ati “Natwaye inda. Nasanze ntwite. Nyine njye byambayeho...Naje kugenda mbibwira abantu gahora gahoro nza gusanga ko ni ibintu bisanzwe biba. Ndabyakira.”

Avuga ko kuri ubu umwana we mu Ugushyingo 2019 azuzuza imyaka icumi y’amavuko. Yavuze ko yakuriye mu muryango aziko ari bo bamubyaye ariko ngo aho amenyeye ubwenge yaje kumenya ko ari impfubyi. Yavuze ko imyambarire ye atariyo yisuze mu bwamamare bwe ahubwo ngo azahora iteka agaragaza itandukaniro mu myambarire ye n’uko agaragara mu mashusho y’indirimbo.

Ati “Uhhhh kubera iki? Ntabwo umuntu amenyekana kubera imyambarire n’umuziki ni ko ngomba kwambara so i have my own way nk’uko nambara bisanzwe no mu muziki ngomba kwambara uko mbyumva uko mbishaka.”

Yungamo ati “Nonese uko ubizi ntabwo urambara bikini ngo bagutuke nyine sinambaye bikini no muri video ibyo byose uba ubitegereje […] ‘especially’ nk’abantu babaturage iyo urebye kenshi ntibarabibona of course bavuga nabi cyangwa umuntu w’umukirisitu....

Sunny aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Property’ yakuruye impaka biturutse ku myambarire n’uburyo iririmbyemo. Kuri we avuga ko nta kibazo ayifiteho kuko yayikoreye muri Kenya kandi yaramuvunye.

Sunny yatangaje ko nta muhanzi n'umwe wo ku isi afatiraho urugero

REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA TV YAGIRANYE NA SUNNY


REBA HANO 'KUNGOLA' YA SUNNY FT BRUCE MELODY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rehema4 years ago
    Urabona ukuntu wabumye Sunny aba uncomfortable kubera ushaka kumwinjirira cyane





Inyarwanda BACKGROUND