RFL
Kigali

Isura ya Kigali Convention Center igihe haraswaga umwaka -VIDEO +AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/01/2019 1:32
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Mutarama 2019 ni bwo umwaka mushya wari utangiye. Mu mujyi wa Kigali by'umwihariko ni hamwe mu hagombaga kurasirwa umwaka haraswa ibishashi by'umuriro byagombaga gufasha abanyamujyi kwinjira mu mwaka mushya. Abanyabirori batuye umujyi wa Kigali bari babukereye kuri Kigali Convention Center.



Aha usibye kuba hari inyubako ikunze kurangaza abatari bake ariko nanone niho hari habereye ibirori bya 'Kigali Count Down' aho abitabira ibi birori bafatanya kubara amasegonda icumi ya nyuma asoza umwaka. Ibi ni nako byagenze dore ko ubwo haburaga iminota makumyabiri ngo umwaka urangire abari mu cyumba cyaberagamo igitaramo basabwe kujya hanze bakareba uko umwaka uraswa mu mujyi wa Kigali.

Aha hari hamaze kuririmba Bruce Melody byabaye ngombwa ko abantu basubika igitaramo bajya kwihera ijisho uko umwaka uraswa, amagana y'abanyabirori bo mu mujyi wa Kigali bakurikiranye ijambo rya Perezida Kagame bategereje ko isaha igera bagahita bishimira kurangiza umwaka baha ikaze umushya. Nyuma y'akaruru abari mu mbuga ya Kigali Convention Center batangiye kwihera ijisho uko barasa umwaka ibyafashwe nk'ibya mbere mu byigeze kubaho mu Rwanda.

Kigali

Ni uku byari byifashe muri Kigali Convention Center

Abagize ibi birori ibya mbere bashingiye ku buryo ibishashi byarasanywe ubuhanga kandi bikamara akanya, abantu wabonaga ko bishimye bahoberana bifurizanya umwaka mushya. Basabwe gusubira mu cyumba cyaberagamo igitaramo ngo bakomeze gukurikira n'abandi bahanzi nk'uko turi bubibagezeho mu masaha make ari imbere na cyane ko dukomeje kubakurikiranira iki gitaramo. 

Inyarwanda twifurije abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2019

REBA UKO BARASHE IBISHASHI BY'UMURIRO KURI KIGALI CONVENTIONCENTER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND