RFL
Kigali

Itorero ry'igihugu Urukerereza riri kubarizwa muri Nigeria

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/12/2018 15:10
0


Urukerereza, Itorero ry'igihugu ribyina imbyino gakondo kuri ubu riri kubarizwa muri Nigeria aho ryitabiriye ubutumire muri 'Calabar Carnival2018' yitabiriwe n'ibihugu 25 byose byo ku mugabane wa Afurika. Ni ibirori bibera mu mihanda yo muri Nigeria byatangiye tariki 26 Ukuboza 2018 byitezwe ko bizarangirana n'uyu mwaka wa 2018.



Itorero Urukerereza ryerekeje muri Nigeria tariki 26 Ukuboza 2018, kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza 2018 riraza kwiyerekana mu mbyino gakondo mu mihanda yo mu mujyi wa Calabar uyu ukaba ari umujyi mukuru wa Leta ya Cross River yo mu gihugu cya Nigeria. Itorero ry'igihugu n'ubusanzwe rikunze gutumirwa muri 'Calabar Carnival 2018' kuva mu mwaka wa 2013. Byitezwe ko Itorero Urukerereza rizatangira gutaramira abantu tariki 30 Ukuboza 2018 rikazagaruka mu Rwanda tariki 31 Ukuboza 2018.

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Itorero ry'igihugu Urukerereza riri muri Nigeria aho ryitabiriye iserukiramuco rya Calabar Carnival2018,.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND