RFL
Kigali

Itsinda Inzora bavuze icyatumye basubiramo indirimbo y’amateka “Inkotanyi cyane”-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/08/2019 11:05
1


Bana Benoît Ferronier na Uwimbabazi Germaine bagize itsinda Inzora rikora umuziki Gakondo ryifashishije inanga na gitari, bavuze ko ubusabe bwa benshi baririmbiye mu bitaramo no mu birori indirimbo y’amateka yitwa “Inkotanyi cyane” bwatumye biyemeza gusubiramo iyi ndirimbo.



Itsinda Inzora ryatangijwe na Bana Benoit Ferronier mu 2014; yabanje gukorana n’uwitwa Janvier waje kuva mu itsinda asimburwa n’umukobwa witwa Germaine wari usanzwe akora muzika ku giti cye.

Inzora bisobanuye ukwezi kwabunduye kurasa abantu bakagira ngo ni ku manywa kuba kuzuye kose ari nabwo bavuga ko ukwezi kwarashe inzora.

Aba bombi bakuriye mu muco barawonka kugeza bahamije imirindi. Bavuze ko baharanira iterambere ry’umuziki gakondo mu ruhando rw’amahanga n’urwundi muziki wose muri rusange.

Germaine yabwiye INYARWANDA ko banzuye gusubiramo indirimbo "Inkotanyi cyane" kubera ko henshi bayiririmbye babasaga kuyisubiramo ndetse bakayikorera n’amashusho.

Ati “Ni indirimbo natwe ubwacu twakunze. Henshi twayiririmbye badusabaga kuyisubiramo mu buryo bw’amajwi n’amashuho. Ubu rero twarabikoze dusubiza ibyifuzo by’abakunzi bacu.”

Yongeraho ko gusubiramo iyi ndirimbo banashingiye ku kuba ari indirimbo y’amateka kandi yarakunzwe na benshi kugeza n’ubu. Iri tsinda kandi riherutse gushyira hanze indirimbo bise “Umugani” bavuga ko bakuye ku gace benshi bazi ku izina rya ‘Mburabuturo’.

Yavuze ko mu minsi ya vuba banitegura gushyira ahagaragara indirimbo eshanu mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Indirimbo "Inkotanyi cyane" bivugwa ko ari iy'umuhanzi w'ibihe byose, Rujindiri.

Inzora bashyize ahagaragara indirimbo basubiyemo yitwa "Inkotanyi cyane"

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "INKOTANYI CYANE" YASUBIWEMO NA INZORA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUYOBOKYE GILBERT4 years ago
    Ndabashyigikiye cyane Kandi mubishoboye kubi.Bravo





Inyarwanda BACKGROUND