RFL
Kigali

Itsinda ry’abakobwa Two Harmonies basohoye indirimbo bise ‘Back to me’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/01/2019 10:05
0


Abahanzikazi bashya mu muziki Uwase Anita na mugenzi we Uwase Lysa bahuriye mu itsinda Two Harmonies bamaze gushyira hanaze indirimbo yabo nshya bise ‘Back to me’ banyujijemo ubutumwa bw’urukundo.



Uwase Anita na Uwase Lysa biganye mu mashuri abanza. Amashuri yisumbuye bize ku bigo bitandukanye, baje kongera guhura buri wese yaratangiye ubuzima bushya, baganiriye bumvise bahuje gukunda umuziki biyemeza gutangira.

Anita yabwiye INYARWANDA, ko bahereye ku ndirimbo y’urukundo bise ‘Back to me’ banyujijemo ubutumwa bw’ukuntu abakundana bashobora gutandukana ariko umwe muri bo akagera igihe akifuza gusubirana na mugenzi we. 

Yagize ati “Iyo abantu bagiye mu rukundo bikaba ngombwa y’uko muruvamo hari igihe umwe aba agikenewe. Iyo umukeneye birumvikana nyine ukenera ko akugarukira. Indirimbo yacu ishatse kuvuga y’uko ushobora gutanduna n’umuntu ukaba ukimukeneye ukifuza ko akugarukira, ni muri ubwo buryo twashatse gukoramo."

HARMONY

Yavuze ko bafite imishinga myinshi y’indirimbo bagiye gukomeza gukora, kandi bizeye ko bazakirwa neza n’abafana. Indirimbo nshya y’iri tsinda ‘Two Harmonies’ yakorewe muri Capital Record, ikorwa na Producer Fazzo Pro.

UMVA HANO INDIRIMBO 'BACK TO ME' YA TWO HARMONIES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND