RFL
Kigali

Iturufu y'ihangana rya Kendrick Lamar na Drake rimugejeje ku gasongero

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/05/2024 18:03
0


Kendrick Lamar wakoresheje iturufu ryo kumena amabanga ya Drake mu ndirimbo zimwibasira, ubu ryamugejeje ku gasongero mu muziki bituma aca agahigo kataragirwa n'undi muraperi ku Isi.



Hashize iminsi ibintu bicika hagati y'abaraperi babiri bakomeye muri Amerika ari bo Drake na Kendrick Lamar aho bibasiranaga mu ndirimbo, badatinya no gutukana ku mugaragaro yewe bigera n'aho bashyiramo n'imiryango yabo. Drake washotoye Kendrick Lamar atazi ko yikururiye ibyago, byatumye ahita amukura ku ntebe yari yicayeho ku rubuga rwa 'Spotify'.

Mu minsi ishije Kendrick Lamar yasohoye indirimbo eshatu (3) zikurikirana zose zibasira Drake zisanga indi imwe yise 'Euphoria', zose zifatira ku gahanga uyu muraperi ukomoka muri Canada. Muri izi ndirimbo uretse kuba Lamar yariyamaga Drake, hari n'ibyo yamuvuzeho bisa nk'amabanga ye amennye byanatumye zikomeza kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Kendrick Lamar yakuyeho agahigo kari gafitwe na Drake bahanganye

Magingo aya, indirimbo 'Not Like Us' ya Kendrick Lamar imaze iminsi 3 gusa iri hanze, yaciye agahigo kuri Spotify iba indirimbo ikoze mu njyana ya Rap yumvishwe n'abantu Miliyoni 10.986 mu masaha 24 gusa (Umunsi umwe). Yahise isimbura n'ubundi iya Kendrick Lamar yise 'Euphoria' yarimaze iminsi 7 iyoboye indirimbo zikunzwe kuri Spotify.

Ibi byatumye Kendrick Lamar ahita akuraho agahigo Drake bahanganye yari afite ko kuba ari we muraperi wagize indirimbo yumvishwe n'abantu benshi ku munsi umwe. Iyi ni iyitwa 'Girls Like Girls' yumvishwe n'abantu miliyoni 6.593 yasohoye mu 2021 ku muzingo we yise 'Certified Lover Boy'.

Kendrick Lamar akomeje kuyobora ku mbuga zicuruza umuziki abikesha indirimbo yibasiyemo Drake

Ni mu gihe iyi ndirimbo 'Not Like Us' iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe kuri Billboard no kuri Apple Music, by'umwihariko indirimbo 3 za Kendrick Lamar zibasira Drake zose zirakurikiranye mu gukundwa na benshi kuri uru rutonde.

Iyi ndirimbo 'Not Like Us' niyo iyoboye izikunzwe muri Amerika, no kuri YouTube yanditseho #1 Treding Song Worlwide', igihe abantu barenga miliyoni 26 bamaze kumva amajywi yayo (Audio). Ibi byatumye Kendrick Lamar yongera kuzamuka yaba mu itangazamakuru, ku mbuga zicuruza umuziki nyuma y'igihe yari amaze adasohora ibihangano bishya.

Kendrick Lamar ni we muhanzi muri Amerika ufite indirimbo 3 zikunzwe kandi zose ni izibasira Drake






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND