RFL
Kigali

IWAWA: Twasuye Fireman, ahamya ko yatakaje byibuza 20,000,000Frw, ikiganiro cye kiganjemo kwicuza ndetse n’ingamba nshya afite –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/03/2019 7:42
0


Umuraperi Fireman umaze igihe ari kugororerwa Iwawa twamusuye kuri uyu wa 12 Werurwe 2019 tugirana ikiganiro kirambuye. Kugeza magingo aya uyu muhanzi ahamya ko yatakaje umwanya munini mu biyobyabwenge akangiza ibintu byinshi ari nako yangiza icyizere yari yahawe n’abanyarwanda.



Aganira na Inyarwanda.com Uwimana Francis wamamaye mu muziki nka Fireman yatangaje ko yangije amafaranga arenga miliyoni 20 z'amanyarwanda yasaruye mu buhanzi, ayanywamo ibiyobyabwenge. Aha akaba yarafashe n'utwari utwe akatugurisha kugira ngo abashe kubona amafaranga yo kubigura. Fireman mu kiganiro cye wumvikana nk’umuntu utuje cyane, yatangarije Inyarwanda.com ko ari kwiga kandi ameze neza ndetse ko afite ingamba nyinshi igihe azaba ageze hanze.

Fireman wasabye imbabazi buri wese wamufashe nabi, yatangaje ko yemera ko yangije byinshi ariko nanone ahamya ko naramuka avuye Iwawa azakoresha imbaraga nyinshi agasana byinshi yangije. Muri iki kiganiro Fireman yaduhaye ubuhamya burambuye asobanura ibyamubayeho byose. Yavuze uko yafashwe n'uko yajyanywe Iwawa muri Nzeli 2018 bikaba biteganyijwe ko azahamara amezi 12 akagaruka mu buzima busanzwe.

fireman

Fireman atangaza ko akumbuye kongera kugaragara nka Fireman wizewe ufitiwe icyizere n'abanyarwanda...

Uyu muraperi nyuma yo kugera Iwawa akagororwa, yinjiye mu cyiciro cy’Intore, yigayo ubuhinzi no gukoresha mudasobwa. Fireman yakunzwe mu itsinda rya Tuff Gang yari ahuriyemo na bagenzi be Bull Dogg, Jay Polly, Green P na P Fla waje gukurwamo. Iwawa yasanzeyo Neg G na we uhamaze ukwezi kumwe  kimwe na Young Tone babanye muri Stone Church nawe umazeyo igie gito.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA FIREMAN

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND