RFL
Kigali

Jaja Rwanda yashyize hanze EP ya mbere "Nitwewumva" y'indirimbo eshanu yakoranye n'ibyamamare

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/09/2022 15:25
0


Umuhanzi nyarwanda Nshimiye Jaja ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzwi mu muziki nka Jaja Rwanda, yashize hanze EP ye ya mbere yitwa "Nitwewumva" iriho indirimbo eshanu (5) yakoranye n'ibyamamare muri Hip Hop nyarwanda.



Iyi EP ye yayikoranye n'ab'amazina azwi mu muziki nyarwanda barimo Bull Dogg, Fireman, Khalfan, Ish Kevin, Bruce the 1st n’abandi. Yayise "Nitwewumva', ikaba isobanuye byinshi ku rugendo rw'umuziki we nk'uko yabitangarije InyaRwanda.

Iriho indirimbo yitwa "Nitwewumva" yakoranye n’umuhanzi ugezweho mu Rwanda witwa Bruce the 1st akaba ari nawe wamuhaye igitekerezo cyo kwita Ep ye "Nitwewumva".

Jaja Rwanda yinjiye mu muziki mu 2019 abifashijwemo n’umuhanzi ufite izina mu muziki nyarwanda uzwi nka Khalfan barakoranye n'indirimbo yitwa "Rimwe". Nyuma baje gukorana indi yitwa "No mercy" yahuriwemo n'ibyamamare nka Bulldogg, Fireman na Khalifan. Yanakoranye indirimbo na Ish Kevin bise "Drill Move".


Jaja Rwanda yahurije ibyamamare muri EP ye ya mbere

Impamvu yise Ep ye "Nitwewumva", yabuze ko ari ukubera ko abantu benshi bamenye indirimbo ze batamuzi ahitamo gukora Ep isobanura uwo ari we ndetse no kumenyekanisha ibihangano bye.

Ep ye ikubiyemo indirimbo eshanu (5) zose zakozwe n'aba producers b'abanyarwanda harimo "You can't see me", "Suicide" yakoranye n’umunyamerika witwa Pmane Galeto, "Nitwewumva" yakoranye na Bruce the 1st, "No mercy" yakoranye na Bull Dogg, Fireman na Khalifan ndetse n'iyitwa "Anger".

Yavuze ko imbogamizi ziba mu gukorera umuziki hanze y'u Rwanda harimo no gukorerwa indirimbo n'aba producers batumva ururimi bikagorana kuba bakosora umuhanzi batazi ururimi aririmbamo. Gusa, yavuze ko bakora ibishoboka byose ibihangano byabo bikaza ari byiza.

Indi mbonagamizi abona mu gukorera umuziki hanze harimo no gukorana n'aba producers batari kumwe muri studio.

Aganira na InyaRwanda, yasabye abanyarwanda kujya bashyigikira impano zabo, kumva ubutumwa buri mu ndirimbo no gusangiza abandi ibihangano byabo. Yavuze ko indirimbo ze ziri ku mbunga nkoranyambaga ze zitandukanye zirimo na shene ye ya Youtube yitwa Jaja Rwanda.

REBA HANO INDIRIMBO YE "NO MERCY"

">

Jaja Rwanda yashyize hanze EP ye ya mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND